Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwamaze gutangaza ko sitade Umukuru w’igihugu yemereye abatuye ako karere yamaze gukorerwa inyigo ndetse ko no mu minsi ya vuba iratangira kubakwa, Iyi sitade ikaba iteganyijwe kwakira abantu ibihumbi 20.
Inyigo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwakoze, igaragaza ko stade yonyine izatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 60, ikazaba itwikiriye yose, kandi ifite imyanya ibihumbi 20 byo kwicaramo.
Meya w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yagize ati “Inyigo ikoze neza, yaremejwe mu rwego rwa tekinike. Hasigaye ko Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA), batanga isoko hanyuma bagatangira kubaka. Amafaranga yo kubaka yo yarateganyijwe, ku buryo gutanga isoko nibirangira, Stade izatangira kubakwa.”
Iyo Stade izubakwa ku buso bwa hegitari 28, mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma.
Uretse Stade nyir’izina izaba igizwe n’aho abantu bicara ndetse n’ikibuga cyo gukiniraho hamwe n’icy’imyitozo, Stade ya Nyanza izongerwaho inzu y’imikino (gymnase) ndetse n’ikibuga cy’imikino gakondo.
Ibi byiyongereyeho, kubaka Stade ya Nyanza bizatwara miliyari 145, ariko nanone ngo biturutse ku bushobozi, hazaherwa kuri stade nyir’izina.