Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu mudugudu wa Ntyazo hari umuryango w’uwitwa Ntegamaherezo Innocent uvugwaho imyitwarire idasanzwe yo kwanga kurya ndetse ngo byinshi bari batunze bakaba barabihaye abaturanyi mu gihe ngo bamaze iminsi igera muri itatu ntacyo bakoza ku munwa.
Ntegamaherezo Innocent (umukuru w’umuryango) w’imyaka 55 n’umugore witwa Shyirambere Domithile w’imyaka 48 n’abana babo aribo: Ingabire Clementine w’imyaka 20, Tuyizere Innocent w’imyaka 12 na Tumukunde Jacky w’imyaka umunani bamaze igihe bikingiranye mu nzu bakaba bamaze hafi iminsi itatu bivugwa ko batarya batananywa ndetse na bimwe mu byo bari batunze barabihaye abantu batandukanye harimo ihene n’inkoko ndetse n’imyaka bejeje.
Uyu muryango kandi bivugwa ko abawugize bose banze kwikigiza ndetse n’indangamuntu barazijugunye ndetse Abana babo babakuye mu ishuri.”
Ikinyamakuru Bwiza cyavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko aya makuru ari impamo, ko aba bantu bifungiranye mu nzu bashobora kuba bafite ikibazo cyo mu mutwe. Yahakanye ko babitewe no kwanga kwikingiza Covid-19.
Ntazinda ati ” Aba bantu bikingiranye mu nzu, ibyo bari batunze bimwe barabitanga ibindi barabijugunya. Ni ikibazo cy’imitekerereze, umuntu yakwita ko ari icyo mu mutwe. Ibi biterwa n’uburyo bitwaraga n’abana batoya babashyizemo ngo nta buzima bukiriho. Bababujije gusohoka no kurya byose. Ni ikibazo cyo mu mutwe wabo kuko nta dini ryigisha ibyo ngibyo.”
Yakomeje agira ati “ Bavugaga ngo nta buzima buhari, nta kintu bazongera gukora, Imana niyo nkuru. Babaga bafite n’amagambo adasobanutse wumva ko bafite ikibazo mu mutwe.“
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ibi babitangiye kuwa 26 Ukuboza ndetse babakuye mu nzu babajyana kwa muganga bakomeza kunangira aho kugira ngo bumve inama bagirwa abakuru bakomeje kwanga kurya babashiramo serumu mu gihe abana bo bageze igihe bakarya. Abakuru bageze aho batangira kumenagura ibintu bahita babajyana mu kigo cyita ku bafite indwara zo mu mutwe cya Caraes-Huye.
Yavuze ko umwana mukuru wo muri uyu muryango ari we watabarije ab’iwabo. Yasabye abaturage kubungabunga ubuzima ari nayo mpano Imana itanga. Ati ” Ubuzima ni Imana ibutanga, ninayo ibusubirana kandi ntawe umenya igihe ibutwarira. Ntabwo bikwiye kumva ko umuntu agiye gushyira iherezo ku buzima bwe ndetse n’ubwo arera nk’ubw’abana.” Uyu muyobozi yasabye abaturage gutungira agatoki ubuyobozi ahandi haba hari ikibazo nk’iki kugira ngo abagifite bafashwe.