Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi niyo yifashishijwe mu gushaka umurambo w’umusore bikekwa ko yiyahuye mu rugomero rw’amazi rwa Rwabicuma ngo kubera kudahabwa umunani n’ababyeyi be.
Ku wa 08 Gashyantare 2022 nibwo humvikanye inkuru y’umusore w’imyaka 26 y’amavuko wo mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza witwa Niringiyimana Jean Claude.
Ku wa 09 Gashyantare 2022, abaturage bari bazindukiye kuri uru rugomero bavuga ko bategereje umurambo ko ureremba hejuru ariko bo ubwabo bategereje umurambo baraheba Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza yatangaje ko byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi.
Polisi yaturutse mu Karere ka Rutsiro baraje umunsi wa mbere ku wa 09 Gashyantare 2022 ntibabona umurambo wa nyakwigendera. Amakuru dukesha Umuseke, avuga ko kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022 nabwo bazindukiye muri iki gikorwa baza kubona umurambo ahagana i saa cyenda n’igice z’umugoroba (15h30′)
Umurambo wabanje kujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma nyuma abo mu muryango wa nyakwigendera barawutwara bawujyana kuwushyingura.