Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 12.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye tariki 18 Kanama mu 2023. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bantu batanu bishe uyu mwana bamunize.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu mwana yishwe ku kagambane k’abo bagabo batanu katangijwe n’umwe muri bo bitewe n’amakimbirane yari afitanye n’iwabo w’uyu mwana.
Ati “Umwe ni we watangije ako kagambane ko kwica uwo mwana, akaba asanzwe afitanye amakimbirane n’umuryango w’umwana wishwe ashingiye ku kutumvikana ku mbibi z’amasambu yabo.”
“Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Gakenyeri.”
Yakomeje avuga ko “RIB ikimenya aya makuru yahise itangira iperereza kugeza ubwo aba bose bafashwe bakaba bafungiye kuri RIB Station ya Busasamana mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.”
Dr Murangira yashimye abagize uruhare kugira ngo abakekwa bafatwe.
Icyaha cy’ubwicanyi aba bantu uko ari batanu bakurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kibahamye bahabwa igifungo cya burundu.