Abavandimwe bahuje bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza; Mukandamage Domitille na Nsabimana Zachariah babyaranye abana batatu batazi ko bahuje ababyeyi bombi.
Mu kiganiro Mukandamage yagiranye na Afrimax TV, yavuze ko yakuze iwabo bamubwira ko yari afite musaza we witwa Nsabimana, wapfuye.
Ati: “Nabyurukiye iwacu bambwira ngo hari musaza wanjye witwa Nsabimana wagiye, ngo ariko bemeza ko yapfuye, yagiye kera. Ubwo nanjye nahakuriye ntamuzi, hari na musaza wanjye unkurikira na we utamuzi. Ubwo twakuze tuzi ko yapfuye, n’ababyeyi bacu bapfuye, bazi ko yapfuye kera.”
Mukandamage wavutse mu 1978, agapfusha nyina mu 1979 na se nyuma yaho gato, avuga ko yahuriye na Nsabimana i Kigali, we akora akazi ko mu rugo, umugabo akora akazi gasanzwe. Ngo icyo gihe ni bwo bakundanye, birangira bashakanye nk’umugore n’umugabo ndetse barabyarana.
Bajya kumenya ko bavukana, Mukandamage yavuze ko hari umugabo w’iwabo wakoraga kuri Minisiteri ku Kacyiru bahuye, amubwira ko azajya kumusura.
Ngo uwo mugabo kandi yanahuye na Nsabimana, amubwira ko afite umugore, na we amusezeranya kumusura. Ati: “Akihagera, atungurwa n’uko ari njye ahasanze kandi azi ko ndi mushiki we. Ubwo nyine kubyakira biratunanira, ahamagara abandi, biraducanga, baranatwigisha, abyikuramo ati ‘ntacyo bitwaye, ntacyo bizadutwara, ikibi ni ugusuzugurana’.”
Ariko nyuma y’aho ngo urugo rwabo ntirwongeye kubonekamo amahoro, kuko bombi bageze aho batiyumvanamo nk’umugore n’umugabo, Mukandamage ni bwo avuga ko yafashe icyemezo cyo kwimukana n’abana be, basiga umugabo.
Mukandamage na Nsabimana bafitanye abana babiri b’abakobwa n’umuhungu umwe, bavutse mu mwaka w’2002, uw’2005 n’uw’2008; bose bafite ubumuga butandukanye. Kugeza ubu umugore aba wenyine n’aba bana, akavuga ko amaze imyaka itanu atazi aho Nsabimana aherereye. Bigaragara ko baba mu buzima bugoye, mu nzu ishaje ihomeshejwe igitaka.