Nkundimana Félicien w’imyaka 38 yatawe muri yombi, akekwaho kwiyitirira urwego rw’umutekano rwa Polisi y’Igihugu, ari mu bikorwa byo kwaka ruswa ngo azafunguze abantu.
Byamenyekanye ku wa 17 Ukwakira 2024, mu masaha ya saa Moya z’umugoroba, ubwo Nkundimana Félicien yafatirwaga mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza, yaje mu rugo rw’umuturage yiyitirira inzego z’umutekano.
Amakuru avuga ko uyu Nkundimana yagiye mu rugo rw’umwe mu bafungiye gukekwaho uruhare mu rupfu rw’umusekirite witwa Nishimwe Louise, bikekwa ko yishwe mu kwezi gushize kwa Nzeri 2024, umurambo we ugatoragurwa mu ishyamba.
Amakuru akomeza avuga ko Nkundimana yaje yiyitirira kuba umupolisi, ndetse ko ari mu gikorwa cyo gukusanya ibindi bimenyetso ku bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Nishimwe, ndetse ko yiteguye gufasha abafunze bakaba barekurwa.
Ngo nyuma yo kuza bwa mbere ntahasange bene urugo, yongeye kugaruka bwa kabiri, maze inzego z’ibanze zibaza kuri RIB niba ari intumwa yabo koko maze basanga atazwi, ahita ashyikirizwa Polisi imuta muri yombi.
Ni n’inkuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, wavuze ko koko uyu mugabo yafashwe ubu akaba afungiye kuri RIB, Ishami rya Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Ati “Yagiye mu rugo rw’umuturage yiyitirira inzego z’umutekano, tujyayo turamufata, ubu ari gukurikiranwa mu gihe iperereza rikomeje.’’
SP Habiyaremye, yakomeje atanga ubutumwa ko nta muntu ukwiye kwiyitirira inzego z’umutekano kuko bihanwa n’amategeko, ashishikariza abaturage gutanga amakuru ku muntu wese ugaragaje imyitwarire nk’iya Nkundimana kugira ngo afatwe kuko hari ikindi kibi kiba cyihishe inyuma y’uku kubeshya.