RIB yatangiye iperereza ku rupfu rw’umukecuru wibanaga mu nzu bikekwa ko yishwe, mu batawe muri yombi harimo umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Umukecuru witwa Kabatesi Laurence w’imyaka 76 yasanzwe iwe mu rugo yapfuye.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze muri kariya gace yabwiye UMUSEKE ko amakuru yamenyekanye ubwo umuhungu wa nyakwigendera witwa Mabuguma Emmanuel utuye mu kandi kagari ka Gasoro, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yazindutse aje guhinga muri kariya kagari ka Butansinda, mu murenge wa Kigoma abanza kujya gusuhuza nyina umubyara asanga yapfuye, niko kwihutira kubibwira inzego z’ibanze.
Uriya muyobozi yagize ati “Umuhungu we yavugaga ko yasanze umurambo wa nyina uryamye mu rugo.”
Abaturage babonye uriya murambo bavuze ko nta gikomere wari ufite, gusa wari ufite amaraso atari menshi mu mazuru.
Nyakwigendera yasize abana bane barimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.
UMUSEKE dujesha iyi nkuru wamenye amakuru ko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ruta muri yombi uriya muhungu we watanze amakuru witwa Mabuguma Emmanuel, RIB kandi yagiye mu baturanyi hafungwa umuturanyi wa nyakwigendera Mukarugwiza Emerthe.
Mu rugo rwa Emerthe kandi RIB yahasanze umuntu muri kariya gace badasanzwe bamenyereye aho bari batuye maze ubuyobozi bumwatse ibyangombwa bye, basanga akomoka mu gihugu cy’u Burundi na we arafatwa.
Bariya batawe muri yombi hashingiwe ko ngo Emerthe bikekwa ko yari afitanye amakimbirane “ko nyakwigendera yarogaga”, ariko nta bimenyetso bifatika bihari.