Umusore utuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega ahazwi nko mu Biryogo yateye akabariro n’umukunzi we abaturanyi bahurura baje gutabara batungurwa no gusanga ngo byari ibyishimo byari byarenze umukunzi we.
Hari ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021, Ubwo abaturanyi b’uyu musore bahuruye bagakinguza uwo musore ngo barebe uwo bari kumwe kuko ngo uwo mukobwa yari ari gutaka cyane bikabije bakaba bacyetse ko ari nk’umwana muto ari gufata ku ngufu.
Amakuru dukesha igihe avuga ko ngo uyu musore yari amaze igihe kinini atabonana n’umukunzi we maze aho babonaniye bakora imibonano mpuzabitsina.
Uyu musore ngo yari yiteguye cyane uyu mukobwa, abanza kugura Viagra (Ibinini byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo) ngo nyamukobwa ataza kumunyuzamo ijisho. Ibyishimo byaje kurenga igipimo umukobwa induru ayiha umunwa, karahava.
Abaturanyi babanje gukeka ko yizihiwe, urusaku rukomeje kwiyongera abaturanyi bagira amakenga, bategeka uwo musore gukingura umuryango yabyanga bakarumena. Kugira ngo abaturanyi berekane ko nta mikino, baje bitwaje abagize urwego rushinzwe kunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) kugira ngo nibasanga uwo musore ari guhohotera umukobwa, bamushyikirize inzego zibishinzwe.
Umukobwa yavuze ko nta kibazo gihari
Umusore amaze kumva ko inzego z’umutekano zahageze, yaribwirije arakingura, asohokana n’umukobwa.
Babajijwe icyabaye gituma umukobwa asakuza kugeza aho bibangamiye abaturanyi, undi avuga ko ari ibyishimo byamurenze. Umukobwa na we yavuze ko nta kibazo afitanye n’umukunzi we.
Nkusi Abdoul utuye hafi y’aho byabereye yagize ati “ Twahuruye tuzi ko ari gufata umwana ku ngufu ariko mu by’ukuri nitwe twakoze n’isoni kuko uwo mukobwa twasanze aruta umuhungu. Aho yatwumirije ni uko yatubwiye ko atari ari kumufata ku ngufu, ngo yasakuzaga kubera ibyishimo.”
Kawera Olive na we utuye hafi y’aho byabereye, yavuze ko umusore bamubajije icyatumye basakuriza abaturanyi, ababwira ko ari Viagra yakoresheje.
Ati “ Bamubwiye ngo afungure aranga kuko bakekaga ko yazanye akana gato noneho yumvise ko bari guhamagara n’ubuyobozi nibwo yafunguye. Bagenzi be bamubajije icyatumaga asakuza akabuza abandi umutekano, nibwo yavuze ko yakoresheje Viagra.“
Viagra ubusanzwe ni umuti ukunze kwandikirwa abarwayi bafite ikibazo cy’ukugabanuka kw’ingufu zo gutera akabariro, cyane cyane ababiterwa n’ingaruka z’indwara nka diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi.
Inzobere mu buzima zigaragaza ko gukoresha uwo muti utawandikiwe na muganga bishobora gutera ingaruka zirimo kongera umuvuduko w’amaraso no kuba umutima wahagarara.
Bivugwa ko nyir’inzu uwo musore yari acumbitsemo yanze kubyihanganira, agahita amuha iminsi 15 yo kuba yamuviriye mu nzu ngo atazongera kubangamira abaturanyi.