Uko imyaka ishira indi igataha, ibirego by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda bigabanuka ariko iki kibazo ntikirarangira burundu kuko hariho aho bikigaragara nubwo atari byinshi nko mu myaka yashize.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko muri minsi 100 yo kwibuka, mu Karere ka Nyamasheke hagaragaye ibirego bine by’ingengabitekerezo ya Jenoside harimo umwana wo mu Murenge wa Kagano, uherutse kubona uwarokotse Jenoside ahetse umwuzukuru we bitwiriye umutaka ku zuba aravuga ngo “mbonye inzoka mu mutaka”.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 29 Kamena 2023, ubwo abikorera bo muri aka karere bibukaga bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Visi Meya Mukankusi yavuze ko uyu mwaka ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu mirenge itandukanye irimo Gihombo, Kanjongo, Kagano na Bushekeli.
Ati “Izi ngengabitekerezo zose zaganishaga mu kongera gukomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, babwirwa amagambo abakomeretsa anabasubiza inyuma”.
Mu murenge wa Gihombo, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze abantu bataramenyekana bitumye mu rugo rwe, umwanda bawukikiza indabyo banahasiga ubutumwa buvuga ko ibyo bakoze ari ubusa ko ari we bashaka kwica.
Uretse abakoze iki cyaha batarafatwa, abandi bose barafashwe bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, barimo n’umwana w’imyaka 14 wise umukecuru n’umwuzukuru we ngo ni “inzoka”.
Visi Meya Mukankusi yasabye abikorera bo muri aka karere ko bakwiye gukomeza gutanga umusanzu mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Icyo tubasaba ni ugukomeza kuba hafi y’akarere, ubushobozi bafite bagakomeza kubukoresha bubaka igihugu no gufatikanya n’akarere guhangana n’abashobora kutuzanamo ingengabitekerezo ya Jenoside.”
“Baba abari hano mu karere no hanze, bakajya badufasha kubabwiza ukuri kuko bafite ibikorwa byinshi byivugira bishobora kunyomoza abashaka kuharabika igihugu cyacu”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyamasheke, Uzamukunda Isabelle, yavuze ko urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside barutangiye, ko guhera mu 2022 batangije igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka by’umwihariko abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Iki gikorwa giherekezwa no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, uyu mwaka twubakiye utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw.”
“Tariki 4 Nyakanga ku munsi wo kwibohora tuzagabira inka esheshatu abantu batandau, bamugariye ku rugamba. Twatekereje igikorwa ingabo zacu zakoze, zirangajwe imbere na Paul Kagame zikagarura ubuntu mu bantu, zigahagarika Jenoside, zikagarura ubudasa.”
“Twatekereje ku bantu batanze ubuzima bwabo. Icyo tuzaba dukoze ni ikimenyetso cyo kubashimira kuko ntacyo twabona tubahemba”.
Abarenga ibihumbi 166 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu nzibutso 16 zo muri aka karere. Abikorera ni 167 barimo abari abacuruzi. Igikorwa cyo kubarura abikorera b’i Nyamasheke bazize Jenoside kirakomeje kugira ngo hamenyekane umubare nyakuri wabo.