Umuturage wo mu Karere ka Nyamasheke arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma y’uko mu nzu ye hasanzwe icyobo yahacukuye akaba yari agiye kujugunyamo umumotari wamutwaye iwe mu Bushenge amukuye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Burunga mu Kagari ka Kamatamu mu Murenge wa Bushenge ku wa 30 Ugushyingo 2023.
Ahagana saa Kumi z’umugoroba ni bwo umugenzi yateze moto imuvana i Rusizi, yumvikana na motari ko amwishyura 4500 Frw ahasanzwe hagenderwa 2500 Frw kuko imvura yari yakubye.
Bageze mu Bushenge, uyu mugabo ukora akazi k’ubufundi asaba umumotari kujyana mu rugo iwe akamufasha kumvisha umugore we wamwangiye kujya gukorera kure.
Bageze mu rugo basanga umugore adahari, biba ngombwa ko bamutegereza. Uwo mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yafashe umufuka wuzuye ibintu umumotari atamenye, amusaba kumutwara ngo basubire Kamembe amwishyurire rimwe.
Uwo mumotari avuga ko uwo mugabo yamubwiraga ko ari ibishyimbo n’imyumbati ariko we yakoraho akumva bimeze nk’itaka.
Yasabye umumotari kumuteruza uwo mufuka ngo bawigize haruguru ahantu hari inzitiramibu na triplex, motari ahakandagiye yumva ni mu mwobo, uwo mugabo ashaka kumusunikiramo aramwigobotora ariruka agenda atabaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Bushenge, Ukomejegusenga Eliezer, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru boherejeyo irondo kugira ngo uwo mugabo adasiba uwo mwobo.
Ati “Mu gitondo twagiyeyo dusanga ni umwobo ufite nka metero n’igice z’ubujyakuzimu yari yaracukuye mu nzu. Twasanzemo imifuka n’ibyenda bishaje. Tubajije umugore atubwira ko umugabo we yawucukuye avuga ko ari uwo kujya abikamo imari.”
Gitifu Ukomejegusenga avuga ko baganirije abaturage barabahumuriza, ko nta gikuba cyacitse ndetse banabashishikariza kujya batanga amakuru ku gihe.
Ati “Abamotari icyo twabagiraho inama ni uko bajya bagira amakenga ku mugenzi ubateze.”
Umugabo wacukuye umwobo iwe yahise atoroka ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano mu gihe umugore we yatawe muri yombi kugira ngo afashe mu iperereza.