Umusore w’imyaka 24 wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Karambi, akagari ka Kabuga mu mudugudu wa Mugohe yasanzwe amanitse mu ikawa yapfuye azirikishije mu ijosi n’umugozi w’inzitiramibu.
Uyu musore witwa Twamugize Daniel yabonywe n’umuturage ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Gicurasi 2022 maze ahita atabaza ubuyobozi n’abaturage umurambo barawumanura bawujyana ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, gusa abantu bane bahise batabwa muri yombi bari gukorwaho iperereza.
Umuyobozi w’akagari ka Kabuga Ntihemuka Elias yabwiye bwiza dukesha iyi nkuru ko uyu musore nta makimbirane yari afitanye n’iwabo cyangwa undi muntu ngo babe bagira uwo bakeka kuko ngo yari umuntu utuje witonda.
Ati: “Ubusanzwe yari umusore ubona utuje, nta kibazo afitanye n’iwabo ngo umuntu abe yakeka ko ari yo ntandaro,nta n’undi tuzi bakigirana, kugeza ubu ku rwego rwacu tukaba tutaragira andi makuru tubimenyaho, kuko twasanze ananaba muri icyo giti cya kawa, icyo kiziriko cyamunize ijosi, amaguru akora ku butaka, bishoboke ko uko icyo giti yari aziritsemo cyagendaga kiremererwa cyamanutse amaguru ye agakora hasi”.
Yakomeje agira atu:”Ubuyobozi bw’umurenge bwakomeje kubikurikirana ni bwo bwagira andi makuru arambuye bubitangaho, ariko kugeza ubu twe nta kindi twabivugaho.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu murenge, Karemera Innocent, yavuze ko ubwo aya makuru yamenyekanaga, hahise hafatwa abasore 3 bari basangiye inzoga na nyakwigendera mu kabari kari muri uyu murenge.
Hanafashwe kandi nyir’akabari mu rwego rw’iperereza gusa amakuru aturuka muri abo basore ngo ni uko bishoboka kuba yari yarateye inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure wo mu murenge wa Kirimbi uhana imbibi n’uyu, yabona bishobora kumushyirisha mu gihome cy’igihe kirekire agahitamo kubirangiza yiyahura, gusa ngo ayo makuru akaba agikorwaho iperereza ndetse abari bafashwe bahise barekurwa basanze ntaho bahuriye n’uru rupfu.
Ati: “Nubwo amakuru y’ukuri y’iperereza atarajya ahagaragara ariko igishoboka ni uko ashobora kuba yiyahuye kuko na se yatubwiye ko icyo kiziriko yasanzwemo ari icy’inka yo muri urwo rugo, kuba kandi hari haguye imvura bagasanga aho yari amanitse nta bindi bimenyetso bigaragaza ko hari hari abandi bantu, nk’ibirenge byabo cyangwa ikindi, bituma benshi bemeza ko yaba yiyahuye.’’
Yakomeje ati: “Mu makuru atangwa na bagenzi be bari basangiye inzoga, banavuga ko ashobora kuba yari yanasinze, ni uko ngo ashobora kuba yari yarateye inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure wo mu murenge wa Kirimbi, icyakora tukaba tutaramumenya neza, iperereza rigikomeje ngo hamenyekane amakuru y’impamo kuri uru rupfu, niba koko n’uwo mukobwa ahari anamenyekane, abari bafashwe bakaba bahise barekurwa kuko basanze ntaho bahuriye n’uru rupfu.
Uyu musore yiyahuye hari hashize iminsi mike mu murenge wa Macuba uhana imbibi n’uyu polisi iharasiye abasore 2 bakekwagaho kwica umukobwa witwaga Nyampinga Eugénie wo mu murenge wa Kirimbi na wo uhana imbib n’uyu, bahita bapfa, abaturage b’iyi mirenge uko ari 3 baganiriye na Bwiza.com bakavuga ko bababajwe cyane n’uru rubyiruko rubacika kandi rwagombye kuba imbaraga z’igihugu, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’imirenge yabo kuganiriza urubyiruko rw’iyi mirenge, cyane cyane ko ngo hari n’urundi ruyirimo usanga rugaragaza imyitwarire ishobora kuzarukururira ibyago nk’ibi bigenda biba kuri rugenzi rwarwo mu bihe bitari ibya kera, bagasanga ari imbaraga zibacika zagombye guhindurwa zigakoreshwa neza.
Nyakwigendera yashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Gicurasi.