Umusore w’imyaka 32 wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi nyuma yo kubwira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu musore yafatiwe muri gare ya Tyazo, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ku wa 7 Ukuboza 2024.
Uyu musore akimara kuvuga aya magambo yahise afatwa n’abasore bakorera muri gare ya Tyazo kuko yanateraga amahane ashaka gukubita uwo yabwiye aya magambo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu musore yahise atabwa muri yombi, ndetse banakorana inama n’abaturage aho byabereye babaha ubutumwa bwo kwirinda iki cyaha kibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Ati “Nubwo haba habonetse umuntu umwe nk’uriya ni ikintu kiba gikomeye kuko kiganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, no kugusenya ubumwe bw’Abanyarwanda kandi kubwubaka aribyo bitugejeje kuri iri terambere”.
Uwagaragayeho iyo ngengabitekerezo ya Jenoside afite imyaka 32.
Meya Mupenzi yavuze ko kuba umuntu wari ufite imyaka ibiri Jenoside iba yagaragaraho ingengabitegerezo yayo bisobanuye ko ashobora kuba yarayikuye ku babyeyi be, ku bamureze cyangwa akaba yarayikuye ku bayikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Ati “Iyo umuntu avuze amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside biba bigaragaza ko atayobotse ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, kandi iyo atabuyobotse aba afite abandi ayobotse. Niyo mpamvu twahagurukanye n’inzego z’umutekano tuza kubwira abaturage ngo ntimuzemere umuntu wese washaka kudusubiza inyuma”.
Imibare ya Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu igaragaza ko muri uyu mwaka wa 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byongeye kwiyongera kuko mu mezi atatu hishwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanu mu buryo bugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu musore w’imyaka 32 watawe muri yombi akekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu gihe iperereza rikomeje.