Nzanywayimana Eliezer uherutse kwica ababyeyi be bombi, Ndindayino Samuel w’imyaka 74 na Mukaburanga Rachel w’imyaka 64 abakase amajosi; yarashwe arapfa ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Kanama 2022.
Yari mu modoka ya RIB icungiwe umutekano na Polisi, agiye kwerekana aho yahishe icyuma yicishije ababyeyi be. Igeze mu mudugudu wa Kajumiro ashaka kwiruka ahita araswa amasasu abiri rimwe mu kaguru irindi mu mutwe ahita agwa aho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangaje ko mbere yo kumurasa, umupolisi yabanje kurasa mu kirere akanga guhagarara.
Ati “Yagiye kwerekana aho cya cyuma yakoresheje yica ababyeyi kiri, ahageze ariruka, umupolisi abanza kurasa hejuru kugira ngo ahagarare, yanga guhagarara biba ngombwa ko araswa”.
CIP Rukundo yavuze ko ibi bikimara kuba polisi yahaye abaturage ubutumwa bwo kwirinda ubugizi bwa nabi no gukurikiza amategeko.
Ati “Niba Polisi cyangwa RIB bamujyanye gushakisha ibimenyetso ye gukoresha imbaraga ze ngo yiruke cyangwa ashake kubarwanya”.
Nyirahaguma Dative yavuze ko musaza we yari amaze igihe ahamagara ababyeyi be akababwira ko azabica kuko bamwangiye ko agurisha umunani bamuhaye. Nzanywayimana yabaga i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, avayo ajya iwabo i Nyamasheke ajyanywe no kwica ababyeyi be.
Nyuma yo kubica yahise atoroka afatirwa ahitwa Karengera mu Murenge Kirimbi bukeye bwaho tariki 07 Kanama, ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Ntendezi.
Abo mu muryango we ntabwo bigeze bagera aho yarasiwe nubwo hatari kure uvuye aho yiciye ababyeyi be.