Ku wa 15 Mata 2022 nibwo twabagejejeho inkuru yo mu karere ka Nyamasheke: Abantu umunani bafashwe bakekwaho kwica umukobwa bamutemaguye aho uyu mukobwa yatemwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Mata 2022 bimuviramo urupfu. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi bwavuze ko amakuru yitemwa rya Nyampinga bwayamenyeshejwe na Se umubyara.
Saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 z’igitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata, ni bwo Uwimpuhwe Denis w’imyaka 18 y’amavuko na Nsengimana Paul w’imyaka 20, bari bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke bakekwaho kwica uyu mukobwa Nyampinga Eugénie w’imyaka 26 bamuteye icyuma mu muhogo, barasiwe na polisi mu mudugudu wa Nyakabingo, akagari ka Gatare, mu murenge wa Macuba muri aka karere ka Nyamasheke hafi y’aho bamwiciye.
Bivugwa ko ubwo bari bagiye kubereka aho bahishe ibyo babazwaga birimo imyenda bamwishe bambaye, amafaranga bamwambuye n’ibindi, bageze mu gashyamba kari hafi aho, bavuga ko babishyize, aho kubyerekana bashaka kwiruka umwe mu bapolisi bari bajyanye ahita abarasa bagwa aho.
Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie wahise ahagera bakiraswa akanakoresha abaturage na bo bahise bahagera inama y’umutekano yabitangaje, ngo aba basore babiri bamenyekanye nyuma y’iperereza ryakurikiye urupfu rwa nyakwigendera rwabaye ku mugoroba wok u wa 13 Mata,
Ubwo uyu mukobwa wari usanzwe ari gapita w’imirimo ya VUP mu murenge avukamo wa Kirimbi, avuka mudugudu wa Buha ,akagari ka Cyimpindu, nimugoroba ayivuyemo akajya acuruza amainite kuri santere y’ubucuruzi ya Kamina muri aka kagari, yatahaga agategerwa n’aba bagizi ba nabi muri metero 200 gusa agiye kugera iwabo, mu kayira kari mu ikawa zihari, umurambo we ukajugunywa munsi yako, ukabonwa na se wa nyakwigendera wari uherekeje umushyitsi wari wamusuye, agatabaza inkuru ikamenyekana ityo.
Meya Mukamasabo Appolonie avuga ko iperereza ryahise ritangira, ku wa 14 Mata hafatwa abantu 8 bakekwaga kugira uruhare mu rupfu rwe, iryo perereza riza kwerekanamo 3 barwiyemereye, ari bo Uwimpuhwe Denis, Nsengimana Paul na Ishimwe Steven, banasanganywe telefoni 2 za nyakwigendera zirimo iyo yari amaze iminsi 3 gusa aguze amafaranga 110.00, igikapu yari ahetse mu mugongo, banatanga amakuru y’aho bajugunye icyuma bakoresheje bamwica, cyasanzwe mu bwiherero buri mu kagari ka Mutongo mu murenge wa Macuba, iwabo w’uyu Nsengimana Paul,banavuga aho bahishe amafaranga 200.000 bamwambuye bamwica.
Ati’’ Iperereza rimaze gufata abo 3 abandi bararekuwe barataha, abo biyemereraga urwo rupfu basigara bafunze, cyane cyane ko bagaragazaga aho bajugunye icyuma bari bamwicishije kikanaboneka, banagaragaza ko banamwambuye amafaranga 200.000.’’
Yakomeje ati:’’ Mu iperereza baje no kubazwa imyenda bamwishe bambaye,mu ma saa kumi n’imwe z’iki gitondo cyo ku wa 19 Mata bavuga ko bagiye kuyerekana,hamwe na simukadi 2 bamwambuye,bagera mu ishyamba ryo mu mudugudu wa Nyakabingo,akagari ka Gatare mu murenge wa Macuba,aho bavugaga ko babihishe, hafi y’umurima w’ibisheke byinshi bihahinze.
Bahageze,aho kubyerekana batangira gushaka kurwanya abapolisi bari babaherekeje, muri uko guteza akavuyo bariruka, umupolisi arasa mu kirere ngo bahagarare baranga barakomeza bayabangira ingata, umupolisi abonye nta kindi yakora, nyine arabarasa, ni uko ibyabo byarangiye.’’
Yavuze ko aba bishwe bari basanzwe barananiranye, bateza umutekano muke ku buryo bukomeye muri uyu murenge,barajyanywe mu kigo kibagorora byarananiranye, bajyanwa Iwawa na bwo bagaruka ari ba bandi, bakomeza kujujubya abaturage,ari abajura ruharwa,uretse no mu baturanyi n’ababyeyi babo bahoraga bataka ko utuntu twose two mu nzu batubamazeho.
Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe igihe babona insoresore nk’izo zirirwa ari imburamukoro, ku mugoroba zigatangira kwiroha mu bugizi bwa nabi, ko nk’izo mu mudugudu zitayoberana, bakazitungira agatoki ubuyobozi.