Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke baturiye umusozi wa Nyakaningura wakamo umuriro uturuka imbere muri wo, uherereye mu murenge wa Shangi, akagari ka Burimba mu mudugudu wa Nyakagano baravuga ko babwiwe ko urimo ikiyoka kinini cyane kandi kirekire.
Abatuye hafi y’uyu musozi batangarije BWIZA ko ubwo bawuhingagaho tariki ya 3 Gicurasi 2023, ari bwo babonye mu rutare rwaho hazamukamo umwotsi waje kuba mwinshi, hazamuka n’umuriro mwinshi wagendaga waguka. Kuva ubwo bahiye ubwoba, bahagarika ibikorwa byabo.
Mbere ngo hari igice cy’uyu musozi cyari gituwe, ariko abari bahatuye bose bimurwa mu mwaka w’2006 kubera inkangu yawuturutseho byagaragaye ko ishobora kuzahabicira. Muri uko kuhatura ni bwo hagati muri bo bumvaga uvugwaho amakuru adasanzwe, akomoka mu bihe by’umwaduko w’abakoloni.
Umwe wagiye kureba uburyo uyu musozi waka yagize ati: “Kera numvaga bavuga ngo hano haje umuzungu, arahafotora, abonamo inzoka nini cyane. Ngo umurizo umwe uri hano kuri Nyakaningura, undi ngo uri Bugarama [muri Rusizi]. Noneho rero aravuga ati reka yice iyo nzoka, noneho ngo bazamuhe umwana uzaba ingurane, ngo abazahasigara bazakizwa n’uwo musozi, bitewe n’ikizaba kirimo aha ngaha. Ariko njyewe numvaga bidashoboka.”
Mugenzi we w’imyaka 41 w’amavuko wahakuriye, ati: “Igikekwa ni uko batubwiraga ko kera abazungu ngo bigeze bahapima, noneho bamaze kuhapima ngo babonamo inzoka nini, bakavuga ko iri ku bukungu bwa peteroli hasi. Ubwo rero iyo peteroli yaba irimo, yaba itarimo, twebwe ntabwo twabimenya, ubwo bizwi n’abantu ba kera, ni yo mateka baduhaga.”
Abajijwe impamvu abantu batagerageje gushakisha iyo nzoka [niba ihari] ngo bayice, babone ubukire, yasubije ati: “Twumvaga ko ari umuzungu ngo wabivugaga cyangwa se abakuze bakavuga ko uwo muzungu ari ko yababwiraga, bati ‘Iyo nzoka iramutse ipfuye, akayica, na we yapfa’, noneho ngo bikaba ngombwa ko bamuha umwana umusimbura.”
Twagirayezu Donatien na we wasuye uyu musozi ngo yirebere ukuntu uvamo umuriro, yavuze ko iyi nkuru y’inzoka yayumvise kera akiri muto.
Ati: “Nabyumvise kera cyane! Nari muto. Ubundi umusozi wa Nyakaningura njyewe nawumenye aho ntangiye gukurira. Bamye bavuga ko umusozi wa Nyakaningura ngo bapimye, bagasangamo peteroli, ariko iyo peteroli iriho inzoka nini cyane. Ariko ntabwo nabibonye, n’abahapimye ntabo nabonye.”
Impuguke mu bumenyi bw’ibiba mu nda y’Isi, Prof. Rwabuhungu Digne, yasobanuriye televiziyo y’igihugu ko ubusanzwe, ibishanga bibitse nyiramugengeri ari byo bikunze kwakamo umuriro mu buryo butunguranye, akemeza ko byaba bidasanzwe ku musozi nka Nyakaningura, gusa ngo we na bagenzi be bazawusura, bakore ubushakashatsi, bamenye icyabiteye.
Ku bakeka ko ari ikirunga, Prof. Rwabuhungu yasobanuye ko ikirunga kitavuka muri ubu buryo, aho ko kibanza kubaka inzira ngari iva mu nda y’Isi kandi mu gihe kirekire. Ati: “Mwihangane tuzabikorere ubushakashatsi bwimbitse, tuzababwire ibyo ari byo. Ariko ibyo ari byo byose ni natural phenomena, bikunze kubaho bitunguranye. Niba ari nyiramugengeri, turaza kubimenya vuba cyane, kuko nitugerayo, turafata sample, nituyifata, turayikorera laboratory test. Possibilité ya kabiri, kuko ari hafi ya Lake Kivu, risk yo kuvuga ngo nta gazi yagiyemo ntabwo twayirekera aho.”
Ibya peteroli abaturage bavuga ko yaba iri muri uyu musozi, Prof. Rwabuhungu yavuze ko byo bisa n’ibidashoboka, kuko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko aka gace itahaba, kandi ngo burya biragoye kuyibona mu rutare nk’urwakamo umuriro kuri uyu musozi.
Ati: “Peteroli ni…, muri iriya zone nta indices za oil nyinshi ziriho. Urebye n’izi roches ntabwo zibika oil mu bisanzwe. »
Ubuyobozi bw’umurenge wa Shangi busaba abaturage kutegera kuri iki gice cy’umusozi mu rwego rwo kwirinda ingaruka zatungurana nko kwanduzwa n’imyotsi iturukamo, kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza azashingira ku bizava mu bushakashatsi.