Abasore babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batawe muri yombi bakekwaho kwica nyina w’imyaka 46, bigakekwa ko bamuhoye kutabaha umunani.
Byabereye mu Mudugudu w’Agatege, Akagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo ku wa 5 Ugushyingo 2023 saa yine z’ijoro.
Saa yine za mu gitondo ku wa 06 Ugushyingo 2023, nibwo umwe mu bakekwaho kwica nyina yahamagaye umukuru w’Umudugudu amubwira ko nyina yapfuye, ariko yaje kunyomozwa na murumuna wabo wavuze ko ari bo bamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal, yabwiye IGIHE ko murumuna w’abakekwa ari we watangaje aya makuru y’uko byagenze.
Ati “Umwe mu bakekwa ni we wahamagaye Umukuru w’Umudugudu avuga ko nyina yapfuye ariko murumuna wabo avuga ko babeshya, ko ari bo bamunigishije umugozi”.
Kanyogote yavuze ko abakekwa bari bafitanye na nyina, amakimbirane ashingiye ku butaka, bigakekwa ko bamuhoye kutabaha amasambu.
Aya makuru akimenyekana inzego z’umutekano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB n’inzego z’ibanze bageze aho byabereye, RIB itangira iperereza.
Gitifu Kinyogote yasabye abaturage ko ibibazo byose baba bafite byaba iby’amakimbirane ashingiye ku mitungo cyangwa urwangano bajya babigeza ku buyobozi bukabikemura.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora naho abakekwa aribo Nkundimana Edouard w’imyaka 22 na Niyoyandinze Eric w’imyaka 18 bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo.