Abagore bane b’umunyemari Alfred Niyonzima witabye Imana, batonganiye ku Bitaro hafi no kurwana bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke ubwo buri wese yangaga ko mucyeba we areba umurambo w’umugabo wabo.
Umunyemari Alfred Niyonzima akaba nyiri Moteli yitwa Kumbya Ecology Tourism, yitabye Imana mu cyumweru gishize aguye muri Repubulika ya Centrafrique. Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko uyu munyemari yapfuye mu buryo butunguranye kuko babyutse bagasanga yitabye Imana.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, ni bwo umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu Rwanda uhita ujyanwa mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke.
Uyu munyemari wari warashatse abagore barenze umwe, bose uko ari bane bahuriye ku Bitaro bya Kibogora bagiye kureba umurambo ariko buri wese yanga ko mugenzi we awureba kuko buri umwe yifuzaga ko ari we uwureba ariko mucyeba we ntawugereho.
Umukozi w’Ibitaro bya Kibogora winjije umurambo wa nyakwigendera muri ibi Bitaro, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo cy’abagore banze ko buri wese areba umurambo w’umugabo wabo, cyabayeho koko, bigatuma ubuyobozi bw’Ibitaro bufata icyemezo.
Yagize ati “Bo ubwabo babuze uwumvikana n’undi ko bamurebaho bose, bibuze gica biba ngombwa ko mama we w’umukecuru ubyara uwo mugabo ari we ujya kumureba gusa.”
Uyu mukozi w’ibitaro bya Kibogora avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bwahise buha amabwiriza abacunga uburuhukiro kutagira uwo bwemerera kugera ku murambo wa nyakwigendera uretse umubyeyi we.
Avuga kandi ko muri abo bagore harimo n’umugore mukuru w’isezerano ndetse ko na we atemerewe kureba umurambo w’umugabo we.
Ati “Umugore we mukuru yavugaga ati ‘ntabwo dushaka ko umutoya amureba’, ni uko birangira gutyo nyine barataha.”
Nyakwigendera Alfred Niyonzima ashimirwa uruhare yagize mu guteza imbere ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku nyoni ziguruka hejuru y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke.