Umusore wo mu Karere ka Nyamagabe, akurikiranyweho kwica Umukuru w’Umudugudu wa Gitwa witwa Mukangenzi Bernadette agahita atoroka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Uwamahoro Philbert, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rwa Mukangenzi Bernadette bayamenye saa mbili n’igice za mu gitondo (08h30 a.m).
Avuga ko Sahinkuye Lazare w’imyaka 23 yahuye n’umuhungu wa Nyakwigendera yitwaje umuhoro, uwo muhungu wa Mukangenzi amubaza icyo yawukoreshaga.
Sahinkuye yahise abangura uwo muhoro ashaka gutema uwo musore, kuko yamubwiraga amagambo mabi ko umubyeyi we yamuhemukiye, ashaka kumutema atabaza abaturage.
Ati: “Birakekwa ko yamusanze mu murima ahinga, aramutema.”
Gitifu avuga ko bakimara gutongana n’uwo mwana wa Nyakwigendera, yatekerereje abo bari kumwe ko akeka ko uwo muhoro yari yitwaje ashobora kuba yawutemesheje umubyeyi we. Avuga ko abaturage bahageze basanga Mukangenzi yatemaguwe asigaje iminota mikeya ngo umwuka umushiremo.
Gusa Gitifu avuga ko umwanya Sahinkuye Lazare bamaranye n’uwo musore batongana, nta muntu wari wamenye ko asize yishe uwo mubyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand avuga ko batangiye gushakisha ukekwaho kwica Mukangenzi, kuko icyo yamuhoye kitaramenyekana kugeza ubu.
Ati: “Icyo twamenye ni uko yamwishe ibindi ntabyo turamenya.”
Uwamahoro avuga ko bamaze kumenya ko Sahinkuye akimara gukora icyo cyaha, yambutse mu Murenge wa Mbazi, akavuga ko kumushakisha bikomeje.
Mukangenzi Bernadette asize abana batatu, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Kigeme gukorerwa isuzuma.