Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gashyantare abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU) bakorera mu Karere ka Nyamagabe bafashe umusore w’imyaka 26, acuruza amoko atandukanye y’amavuta atemewe mu Rwanda yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo.
Yafatiwe mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari,Umudugudu wa Kabacuzi. Amaze gufatwa yavuze ko ari ubwa mbere yari abigerageje. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko uyu mucuruzi yafashwe ku bufatanye n’ abaturage batanze amakuru bavuga ko acuruza amavuta atemewe.
Yagize ati:”Turishimira abaturage baduhaye amakuru ko acuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya mukorogo, tukimara kumenya aya makuru twagiye muri Butike ye dusanga acuruza amoko y’amavuta menshi harimo ayangiza uruhu (mukorogo) ahita afatirwa mu cyuho.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje akangurira abacuruza aya mavuta n’ababitwkereza kubireka kuko nta mahirwe bazabigiriramo ahubwo bazafatwa bafungwe. Yashimiye abatanze amakuru akangurira n’abandi kujya batanga amakuru hagamijwe gukumira ibyaha.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka kugira ngo hatangire iperereza.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.