Inyamaswa itaramenyekana yaturutse muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yica ihene esheshatu z’abaturage mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022 hagati ya saa tanu na saa Saba z’amanywa mu Mudugudu wa Mabende mu Kagari ka Rugogwe. Uwiringiyimana Donatille, umwe mu baturage iyo nyamaswa yaririye ihene eshatu yatangaje ko bari baziziritse ku gasozi kuko bari mu gikorwa cyo gukura ibishingwe mu kiraro.
Ati “Twarimo dukura ibishingwe mu kiraro noneho tuba tuziziritse ku gasozi, hashize umwanya inyamaswa dusanga yazishe. Ntabwo iyo nyamaswa twayimenye. Twifuza ko ubuyobozi bwadufasha kuko izo hene twari tuzitezeho iterambere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, Uwamahoro Philbert, yavuze ko iyo nyamaswa yaziriye itaramenyekana ariko batanze raporo ku Kigo gushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) kugira ngo abo baturage bazahabwe indishyi.
Ati “Twatanze raporo kugira ngo hakorwe iperereza nibasanga ari inyamaswa yaturutse muri Nyungwe yazishe bazahabwa indishyi.”
Yasabye abaturage kwirinda kuzerereza amatungo mu gasozi ahubwo bakagira umuco wo kororera mu biraro. Umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima n’iterambere ry’abaturage, Imanishimwe Ange, yabwiye Igihe ko bakeka ko iyo nyamaswa ari Imbaka.
Yagize ati “Hakenewe ingamba zihariye mu gukemura amakimbirane hagati y’inyamaswa n’abantu ndetse n’ibyo boroye n’ibyo bahinze. Ubushakashatsi ni inzira iboneye izadufasha gukemura ibi bibazo. Abagize ibyago turasaba inzego za Leta, Sosiyete Sivile ndetse n’abikorera kubatabara. Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni ihame dukomeyeho.”
Mu nkengero za Nyungwe inyamaswa zaherukaga kwica amatungo y’abaturage mu Murenge wa Kitabi. Ahandi baherukaga ni mu nkengero za Pariki ya Gishwati aho inyamaswa yicaga inka ziganjemo imitavu y’abaturage.