Mu rugo rwo mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Mushubi, hatahuwe ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa grenades.
Ibi byabereye mu Kagari ka Cyobe mu Mudugudu wa Gaseke, ubwo abaturage bari mu bikorwa byo gusakambura inzu yari igiye gusenyuka.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gaseke izi grenades zabonetsemo, Seneza Albert, yavuze ko izi grenades zabonetse ubwo barimo basakambura inzu yari imaze imyaka hafi icumi ntawe uyibamo.
Yavuze ko iyo nzu mu gihe cya Jenoside yabagamo umusirikare witwaga Francois, amakuru akavuga ko yari afite ipeti rya sous lieutant. Akaba yaraje guhungira muri RDC ntiyagaruka mu gihugu.
Yavuze ko mu gihe barimo basakambura iyo nzu, umusore wakuragaho amategura yatunguwe no kubona ibintu bibiri mu gisenge bimeze nk’amacupa, ni uko umukecuru bari kumwe(mushiki w’uwo musirikare) yihutira kubimenyesha umuyobozi w’umudugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubi Gasore Jean Claude yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko ibyo bisasu byabonetse mu nzu y’umukecuru wari umaze igihe kinini apfuye, igihe barimo kuyisakambura kuko yari ishaje bashaka gukuraho amategura ngo atangirika kandi ikaba yari yubatse mu manegeka.
Ati “ni byo koko kuwa Gatanu ibyo bisasu byaragaragaye mu nzu y’umuturage, ariko amakuru akavuga ko hari umusirikare wa ex-FAR wahabaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 waje guhungira muri Congo, ashobora kuba yarabisize mu nzu y’iwabo mbere yo guhunga.”
Kugeza ubu izi ‘grenades’ nta kibazo cy’umutekano muke zigeze ziteza cyane ko zari zishaje.