Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatangaje ko bukomeje guhangana n’icyaha cyo gusambanya abana, aho mu mwaka wa 2021/22 abagabo 17 bakatiwe n’inkiko.
Ikibabaje kurushaho ni uko bane muri abo, ari abagabo bahamijwe gusambanya abana babo bakabatera inda.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko kimwe mu byo barimo gukora ngo gusambanya abana bicike, harimo kubashishikariza kugaragaza ababahohoteye kugira ngo bahanwe.
Yatangarije Radiyo Salus ko abangavu 17 ari bo babashije kurega abagabo babasambanyije bakanabatera inda, kandi bose bahamwe n’icyo cyaha.
Yakomeje ati “Barahanywe bose uko ari 17, ariko ikibabaje ni uko twasanzemo abana bane basambanyijwe na ba papa wabo babatera inda.”
Abo bagabo ngo babanje guhakana ko batasambanyije abo bangavu, biba ngombwa ko bajya gupimwa ADN, ibimenyetso byemeza ko ari ba Se b’abana bavutse. Uwamariya yavuze ko kugira ngo abagabo bagere aho basambanya abana babo, usanga kenshi baratandukanye n’abagore, bagasigarana n’abakobwa babo mu nzu.
Yakomeje ati “Byasaba ubushakashatsi hakagaragara wenda ko uwo muntu afite ikibazo, kuko mu bigaragagara nta kibazo bafite cy’uburwayi bwo mu mutwe. Ariko ibyo nagiye nkurikirana ni ha handi usanga umugabo yarakimbiranye n’umugore bagatandukana, umugore akagenda asize abana b’abangavu, noneho umugabo akabahindura abagore be.”
Mu Karere ka Nyamagabe habarurwa abangavu bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 70, batewe inda mu 2021/22. Mu mwaka wabanje abazitewe ni 325, mu gihe mu 2019/20 bari 450. Uwamariya yavuze ko benshi mu bangavu basambanywa bagaceceka, bitewe n’uko abagabo babasezeranya ubufasha burimo amafaranga n’ibindi.
Yakomeje ati “Usanga ahanini abangavu bajya kubivuga ari ba bandi abagabo batahaye ibyo babemereye. Ariko yaba ari twebwe nka sosiyete n’ababyeyi b’abo bana, tubigiramo uruhare ku buryo abo bantu basambanya abangavu batabasha gukurikiranywa ngo bicike.”
“Buriya bakurikiranywe uko bateye inda abana 70, umwaka ukurikiyeho twabona nka batatu gusa, nabo bazitewe n’abo twakwita abiyahuzi.”
Uyu muyobozi avuga ko uretse gukurikirana abasambanya abana, abamaze kubyara bafashwa gusubira mu mashuri ngo bazabashe kwiteza imbere.
Mu 2021/22 babashije gusubiza ku ishuri 20% by’abangavu bari bararivuyemo kubera guterwa inda imburagihe, kandi n’abasigaye bitabwaho mu bundi buryo.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda rivuga ko uwasambanyije umwana, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Itegeko kandi riteganya igifungo cya burundu ku gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri.