Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga barinubira abacuruzi bitwikira ijoro bagahenda udukingirizo, bakavuga ko bishobora gutuma hari abakwirakwiza Virusi itera Sida mu buryo bworoshye.
Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024 ubwo mu Murenge wa Rwimiyaga haberaga ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera Sida. Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda itewe inkunga na Abbott.
Mugisha utuye mu Kagari ka Rwimiyaga mu Murenge wa Rwimiyaga yagize ati “Ku manywa usanga udukingirizo tugura 200 Frw, iyo bigeze nijoro hari n’aho usanga bari kutugurisha 500 Frw ugasanga biri kugorana kukagura, usanga rero abenshi bakorera aho kuko ayo mafaranga ntayo baba bafite, ntabwo yayabona kuko n’ayo kwishyura lodge ntabwo aba ayafite.”
Mugisha yakomeje avuga ko hari abahitamo gukorera aho kubera ihenda ry’udukingirizo bigatera ibibazo birimo inda z’imburagihe, benshi ngo bahakura Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke Leta yashyiraho inzu nto zitangirwamo udukingirizo ku buntu hirya no hino ku mihanda.
Hakizimana Aimable we yavuze ko inzego z’ubuzima zikwiriye kuganiriza abacuruza udukingirizo bakareka kuduhenda mu masaha y’ijoro ngo kuko biri guteza abantu benshi Ibibazo.
Yavuze ko akenshi umucuruzi akakugurisha bitewe n’uko yakubonye. Iyo akubonanye n’umukobwa mu masaha y’ijoro cyane ahita aguhenda kuko aba abizi ko utari bugasige.
Dukuzeyezu Jean Baptiste we yavuze ko iyo umucuruzi ahenze agakingirizo bituma wa muntu w’amikoro make akorera aho imibonano mpuzabitsina bikaba byanakwirakwiza Virusi itera Sida mu buryo bworoshye. Yavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko batwegerezwa hafi.
Bamwe mu bakobwa b’urubyiruko bo muri uyu Murenge bo basabye ko abacuruzi bahenda udukingirizo bafatirwa ibihano bikakaye kuko baba bari kwica ubuzima bw’abandi bantu, bavuze ko kandi Leta yamanura ku bajyanama b’ubuzima udukingirizo aho kudusanga ku bigo nderabuzima ngo kuko ibyinshi biri kure yabo.
Umwe yagize ati “Iyo bahenze udukingirizo ntabwo tuba tugishoboye kwirinda Virusi itera Sida n’izindi ndwara, Leta nishyireho inzu nto twacururizwamo kuko utw’ubuntu kujya kutureba ku bigo nderabuzima usanga ari kure nta bantu bapfa kugerayo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko bafatanya n’abafatanyabikorwa mu kugeza udukingirizo hirya no hino, nko mu bigo nderabuzima 20 no mu bitaro, ashimangira ko aho hose hariyo udukingirizo abafatanyabikorwa bagenda babaha.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko ubusanzwe udukingirizo dutangirwa ubuntu ku bigo nderabuzima.
Yakomeje avuga ko inzu zitangirwamo udukingirizo zitari zagera hose mu gihugu.
Ati “Nta muntu ukora imibonano mpuzabitsinda ari nk’impanuka niba yumva gahenze nijoro ushobora kugashaka ku manywa ukaba ugafite wenda wagera nijoro ukaba wakabona. Udashoboye kukagura yajya ku kigo nderabuzima bakakamuha byagera nijoro akaba agafite yahura no gushaka kubikora akaba yiteguye.”
Imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC igaragaza ko abantu ibihumbi 219 aribo bafata imiti ya Virusi itera Sida mu Rwanda. Kuri ubu ubwandu buri kuri 3% mu gihe ubwandu bushya buri kuboneka ari abantu 8/1000. Mu rubyiruko niho haboneka umubare munini w’abarwayi bashya bangana na 35%, abakobwa akaba aribo benshi.