Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyagatare ziri guhiga bukware umwarimu witwa Bugingo Jean de Dieu zimukekaho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 12 yigishaga yarangiza akamushimuta.
Ku wa Mbere tariki ya 09 Mutarama ni bwo uriya mwana w’umukobwa yashimuswe avuye ku ishuri, mbere yo kuboneka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza.
Uyu mwana wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza yabonwe ahitwa Kamwezi ho mu karere ka Rukiga muri Uganda, mbere y’uko inzego za kiriya gihugu zimushyikiriza u Rwanda mu gikorwa cyabereye ahitwa Buziba ku mupaka uhuza akarere ka Nyagatare n’igihugu cya Uganda.
Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi avuga ko uriya mwana uvuka mu murenge wa Nyagatare yari yashimuswe n’umwarimu we witwa Bugingo Jean de Dieu akamujyana muri Uganda, nyuma yo kumutera inda yari ifite ukwezi kumwe.
Uyu Bugingo uvuka mu murenge wa Rwempasha mbere yo kujyana uriya mwana muri Uganda ngo yabanje kumujyana kwa mushiki we witwa Nyirandegeya Chantal na we utuye muri Rwemasha, bamuha imiti ikuramo inda yanyoye ku wa Kabiri tariki ya 10 Mutarama.
Uyu Nyirandegeya kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, mu gihe musaza we wahise atoroka kuri ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Bwiza dukesha iyi nkuru yamenye kandi ko umwana wari warashimuswe yahise ashyikirizwa ikigo Isange One Stop Center ya Nyagatare kugira ngo yitabweho n’abaganga.