Umukobwa bivugwa ko yitwa Diane ukomoka mu karere ka Nyagatare yapfuye aryamanye n’umuhungu witwa Mbarubukeye Eric, mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.
Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko mu gitondo cy’uyu wa 18 Kanama ari ubwo musore n’umukobwa bagaragaye baryamye muri resitora itari isanzwe iraramo umuntu.
Ngo hari umukobwa wahageze, arafungura ariko biramunanira, ahamagara iwabo baza kumufasha, ni bwo basanze uyu muhungu wakoraga muri iyi resitora afatanye n’umukobwa, bagira ngo bombi bapfuye, ni ko gutabaza n’abandi baturage, inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha, RIB.
Basobanura ko umukobwa ashobora kuba yapfuye kubera kubura umwuka, kuko ngo muri iyi resitora harimo imbabura yari itetseho ibishyimbo, bikanaterwa kandi n’uko basambanaga.
Hari uwabivuze atya: “Bari bamatanye, yahezemo. Bayikuruye bayikuramo. Ntabwo byari byoroshye.”
Inzego zibishinzwe nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze, zahise zijyana umurambo w’umukobwa kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe, Mbarubukeye ajyanwa kuvurirwa mu bitaro by’akarere ka Nyagatare.
Abaturage bavuga ko uyu mukobwa yari ataruzuza imyaka y’ubukure. Biraca amarenga ko Mbarubukeye nasohoka mu bitaro, ashobora guhita akurikiranwa mu butabera, akekwaho icyaha cyo kumusambanya.