Mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatatu tariki ya 7 Gicurasi, 2022 umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 yafatiwe mu rutoki atanyeganyega bikekwa ko yafashwe n’uruhero agiye kwiba igitoki.
Byabereye mu Murenge wa Nyagatare, mu Kagari ka Barija, Umudugudu wa Barija, mu Karere ka Nyagatare, mu rutoki rw’umugabo witwa Baguma uzwi ku izina rya Kibaruma. Uyu mugabo wafatiwe mu rutoki ntiyabashaga kuvuga, yari yicaye hamwe nk’uko amafoto yafashwe n’Umunyamakuru wa Radio Flash abigaragaza.
Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Barija, Mme Karungi Salah, avuga ko uyu mugabo yafashwe n’abanyerondo bafatanyije n’abaturage. Uyu muyobozi yavuze ko amakuru yahawe ari uko uwafashwe yari yibye igitoki ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, ubwo yagarukaga akaba ari bwo yafashwe n’urwo ruhereko.
Yavuze ko nyuma yo gufata ukekwaho ubujura, wagaragaraga nk’uwahungabanye, magingo ubu ari mu baboko y’abashinzwe umutekano mu Mudugudu, irondo ry’umwuga.
Yongeyeho ko kugeza ubu nta gihamya ko nubwo yagaragaye mu rutoki ariko nta gihamya ko yari agiye kwiba kuko atafatanywe igitoki.
Yagize ati “Mu by’ukuri nta kimugaragaza ko ari umujura kuko nta gitoki yafatanywe, nta n’ikindi kirego cye dufite, uretse kuba twamugenzura no gukurikirana ariko nta kimubamba kirimo.”
Madame Karungi asaba abaturage ko bakwiye gukaza irondo, no gutanga amakuru kandi ku gihe.