Koperative Umurenge Sacco yo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yibwe arenga miliyoni 25 Frw, inzego z’umutekano zihita zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane abibye aya mafaranga.
Ukwibwa kw’aya mafaranga kwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo abakozi ba SACCO babyukiraga mu kazi nk’uko bisanzwe bafungura ngo batangire akazi bagasanga amafaranga yose basize mu bubiko nta yarimo.
Ibi byatumye bahita bitabaza inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano kugira ngo hakorwe iperereza kuko ku wa Gatanu basizemo 25.400.000 Frw.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yabwiye IGIHE ko koko iyi SACCO yibwe kandi ko inzego z’umutekano zahise zitangiza iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe.
Yagize ati “RIB irimo gukora iperereza kugira ngo bakurikirane uburyo byagenze, ubwo nibarisoza baraduha amakuru kandi ababikoze barakurikiranwa bahanwe.”
Mutesi yakomeje yizeza abaturage ko iyi koperative izakomeza gutanga serivisi neza nk’uko bisanzwe avuga ko amafaranga bakiyafite kandi ko biteguye gukomeza gukorana n’abaturage neza.
Ati “Abafitemo amafaranga nababwira ko nta byacitse yabaye amafaranga barakomeza bayabone neza nk’uko bisanzwe hanyuma inzego z’umutekano na zo zikomeze zikore akazi kazo neza.”
Koperative Umurenge SACCO zashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z’imari mu mirenge yose uko ari 416.