Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Mimuri yafashe umukecuru w’imyaka 79 y’amavuko afite urumogi rungana n’ibiro 28 yari avuye kurangura.
Uyu mukecuru yafatiwe mu Murenge wa Mimuri mu Kagari ka Bibare mu Mudugudu wa Nyakagenge ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022. Amakuru avuga ko iki kiyobyabwenge cyari gitwawe n’uyu mukecuru ndetse n’undi mugabo wari umuhetse kuri moto kugira ngo bajye kugicuruza mu wundi Murenge, baza gutangwa n’abandi baturage Polisi y’u Rwanda ihita ibata muri yombi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye Igihe ko uyu mukecuru yafatanwe n’undi mugabo w’imyaka 29 wari umuhetse kuri moto nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Ati ” Ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko hari abantu bari kuri moto bahetse urumogi, Polisi rero yahise itangira kubashakisha iza kubafata bahetse ibiro 28 by’urumogi byari bifitwe n’uyu mukecuru.”
SP Twiyezimana yasabye abantu kureka gucuruza ibiyobyabwenge ngo kuko Polisi iri maso kandi ikorana n’abaturage benshi badashyigikiye ababicuruza, yashimiye abaturage batanze amakuru asaba abantu gushaka indi mirimo bakora aho gucuruza ibiyobyabwenge bishobora kubafungisha isaha iyo ariyo yose.
Kuri ubu uyu mukecuru n’umugabo w’imyaka 29, bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mimuri mbere y’uko bakorerwa dosiye bagashyikirizwa ubushinjacyaha.