Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare ya II hakurikiranwe umufurere wari ushinzwe imyitwarire ku kigo cy’amashuri akaba akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 yari anabereye umuyobozi.
Uyu mufurere w’imyaka 36 yatawe muri yombi ku wa 11 Mutarama 2022, mu gihe icyaha akurikiranyweho bikekwa ko yagikoze mu mpera z’umwaka ushize.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu “mufurere hari impamvu zifatika zigaragaza ko yahohoteye uyu mwana mu bihe bitandukanye harimo na tariki ya 27 Ukuboza 2021.”
Yakomeje ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’
RIB yavuze ko abantu bitwaza ububasha cyangwa ubushobozi bwabo bagasambanya abana badakwiye kwihanganirwa. Dr Murangira ati “Turasaba ibigo by’amashuri gushyiraho Komite zishinzwe kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ikajya ibigisha ibimenyetso bishobora kwerekana uko bagushwa mu busambanyi bukorerwa abana.’’
Yagaragaje ko iyo komite ikwiye kuba igizwe n’abahanga mu by’imitekerereze akaba ari bo bazajya bafasha abana bahuye n’ibyo bibazo cyangwa batarahura na byo ndetse bimwe bikirindwa.
Yakomeje ati “Byagaragaye ko akenshi abana basambanywa ariko bakabura abo babwira bumva bizeye. Uru rugamba rwo kurwanya gusambanya umwana ntirwatsindwa n’urwego rumwe gusa, gufatanya ni ingenzi.’’
Umufurere ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu wiga mu kigo abereye ‘Animateur’, aramutse ahamijwe iki cyaha n’urukiko yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 riteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.