Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama ndetse na perezida wa koperative ya KOHIKA bakurikiranweho gutanga ruswa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, nibwo itabwa muri yombi ry’aba bagabo uko ari babiri ryamenyekanye, binyuze mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter.
RIB yatangaje ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Habineza Longin na Perezida wa Koperative KOHIKA Twiringiyimana Jean Chrysostome bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo imodoka irekurwe kandi yarafatiwe mu cyaha.
Kugeza ubu aba bagabo bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye. Inabasaba gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo Abanyarwanda bose bakomeze gufatanya kuyirwanya.