Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi babiri bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe umukobwa w’imyaka 25 mu Karere ka Nyagatare, mu mpera z’ukwezi gushize.
Aba basore bafunzwe harimo umwe w’imyaka 37 n’uwa 21. Bakurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakoreye uwitwa Ishimwe Magnifique wari ufite imyaka 25.
Ibi byabaye ku wa 26 Mata 2022 mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Katabagemu, Akagali ka Rugazi mu mudugudu wa Burera.
Uko byagenze
Uyu mwana w’umukobwa wishwe atewe ibyuma yari asanzwe akora mu rwuri ariko ari umukozi ukurikirana ko abandi bakozi bujuje inshingano zabo, agategura imishahara ndetse akanabamenyera ibyo kurya mu gihe cy’akazi.
Uwahaye amakuru Igihe dukesha iyi nkuru ku iyicwa rye, yavuze ko uyu mukobwa yari amaze imyaka itanu akora aho muri urwo rwuri ashinzwe kugenzura imirimo itandukanye ihakorerwa no gutanga raporo ku bakoresha kugira ngo abakozi bahembwe.
Ngo ku mugoroba wo kuri uwo 25 Mata uyu mwaka, uwo mukobwa yavuye mu rwuri yerekeza ku muhanda ari kumwe n’umushumba bakorana mu rwuri hanyuma ibyo bari baguze bicyurwa na wa mushumba, umukobwa asigara inyuma.
Nubwo byari bimeze bityo ariko ngo uyu mukobwa yasigaranye n’abandi bashumba bo mu rundi rwuri ruhana imbibe n’urwo akoramo ndetse ngo banasangira.
Nyuma y’igihe gito ngo baje gusanga umurambo w’uwo mukobwa wishwe iyicarubozo bamuteraguye ibyuma nyuma yo kumufata ku ngufu ndetse ngo bamaze kumwica bamucuza imyenda babona kumujugunya mu rwuri rw’inka yakoragamo ahitwa I Rwanyingo.
Bukeye bwaho umurambo wajyanywe ku bitaro bya Ngarama gukorerwa ibizamini bigaragaza ko yishwe gusa nyuma yahise ajyanwa gushyingurwa mu Karere ka Rwamagana, cyane ko ariho avuka. Uyu watanze amakuru kandi avuga ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare rwo kuba yarishe uyu mukobwa yahise atoroka ku buryo nta muntu n’umwe uzi aho aherereye n’ubwo iperereza rigikomeje.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Katabagemu. Dosiye yabo yanamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nubwo hagishakishwa undi umwe kugira ngo na we ashyikirizwe ubutabera. Baramutse bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi bakekwaho, bakatirwa burundu nkuko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
RIB yibukije buri wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera.