Abaturage batuye mu karere ka Nyagatare umurenge wa Tabagwe akagari ka Nkoma mu mudugudu wa Mutozo bahangayikishijwe n’ikibazo cy’Abagabo babo bahatirwa kujya guteka igikoma mu irerero mu gihe abagore babo babasize mu rugo kandi ari bo basanzwe babatekera.
Umwe mu bagore batuye muri uyu mudugudu yatangarije TV1 ko umugabo we amaze icyumweru afungiwe ahantu atazi ngo akaba yarabwiwe ko ari uko umugabo we yanze kujya guteka igikoma ku irerero ry’Abana ahamya ko nta n’umwana afite wigayo.
Ati: “Umuyobozi w’umudugudu yavuze ko bamutwaye kubera ko yanze gutekera inshuke igikoma, nta n’umwana mfite wiga muri izo nshuke, natwe byaratuyobeye twumva dufite ikibazo ukuntu umuntu w’umugabo yafungirwa guteka igikoma”
Aba bagore batangazwa no kuba ari abagabo gusa bapanzwe ku kujya gutekera abana igikoma ibintu bavuga ko ari itegeko ryavuye ku buyobozi bw’umudugudu ngo na bwo bubitegetswe. Aba bagore bavuga ko batazi igihe bapangiye abagabo ngo abe ari bo bajya bateka igikoma kuko ngo bakoze inama bakumva bavuze ko ari abagabo bazajya bateka igikoma bakaba bakeka ko ngo bavuze ko abagore ari abarozi ibintu batumva neza.
Bamwe bavuga ko aba bagabo bamwe baba bashaje nta mbaraga bafite bakaba bagira impungenge ku mikorere yabo. Umwe yagize ati: “Mfite umugabo ariko arakuzi ubwo rero nagiye kumva numva baramuhamagaye ngo ajye guteka igikoma, ndeba ukuntu angana ndavuga nti umuntu ungana kuriya arajya guteka igikoma? kandi ndahari ndi umugore nagakwiye kugenda nkagiteka nubwo nta bana mfitemo”
Icyakora umwe mu bagore bari aho bahishuriye umunyamakuru wa TV1 ko ikibazo cyo gutinya uburozi ari cyo cyatumye hapangwa ko abagabo ari bo bazajya bateka igikoma nyamara umugabo umwe yatangaje ko nawe bamupanze guteka igikoma ariko akaba avuga ko atazigera ajyayo ko ahubwo bazamufunga.
Ndizihiwe Jean Bosco umukuru w’umudugudu w’Umutozo yavuze ko kuba yarahisemo abagabo ngo ni uko ari bo yisangagaho ngo uwari koherezayo umugore ntacyo byari bitwaye gusa ahakana ibyo kuba ari amarozi yatumye hafatwa abagabo.
CelestinMunyangabo uyobora umurenge wa Tabagwe we avuga ko ngo nta muntu uhatirwa kujya guteka igikoma mu irerero ngo kuko hari abakozi babikora kandi babihemberwa.