Umusore bikekwa ko ajya ashikuriza mu nzira abantu telefone yatawe muri yombi ubwo yari amaze kuyiba umuturage Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, atangira kwituma kugira ngo Polisi imurekure.
Uyu musore yatawe muri yombi amaze gushikuriza umuturage telefone ahazwi nko ku Mashyirahamwe mu Murenge wa Kimisagara. Akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi iherereye mu nyubako y’Inkundamahoro.
Abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara n’abakorera Nyabugogo babwiye igihe ko uyu musore asanganywe aya mayeri kuko buri gihe iyo yibye agafatwa atangira kwiyitumaho kugira ngo bamurekure.
Biziyaremye Innocent yagize ati “Arinera da, iyo buri gihe bamufashe atangira kwituma noneho inzego z’umutekano zikamurekura kuko birazicanga.”
Uwamahirwe Marie Claire, nawe yemeza ko yatangiye kwituma akimara gufatirwa mu cyuho amaze kwiba.
Yagize ati “Umva ni umutekamutwe ukomeye cyane kandi ni umujura ukomeye uzwi gusa igitangaza abantu n’uko gihe iyo bamafashe amaze kwiba ahita atangira kwituma n’abamufunze bakamufungura.”
Uyu musore akimara gufatirwa mu cyuho amaze kwiba, umunyamakuru wa Igihe yagiye aho afungiye asanga yari yitumye mu cyumba polisi yari yamufungiyemo.
Komanda wa Polisi ya Kimisagara nawe yavuze ko buri gihe iyo uyu musore afashwe amaze kwiba akajya gufungwa atangira kwituma kugira ngo arekurwe anashimangira ko yahise ajyanwa i Gikondo.