Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge umusore wakoraga akazi k’ubukarani i Nyabugogo, yikubise hasi muri kaburimbo rwagati abura umwuka.
Nubwo uwo musore yakubise hasi akabura umwuka ariko yaje kuzanzamurwa n’amata yahawe na Rwarutabura usanzwe uzwi cyane mu mikino nk’umufana ukomeye.
Umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru yabajije Rwarutabura icyaba cyateye uyu musore kwikubita hasi amubwira ko akenshi biterwa n’inzara.
Uyu mukarani nyuma yo guhemburwa n’ibiribwa bitandukanye bamusabye kuba aretse gukora akazi atari yatora agatege.