Ushinzwe Umutekano mu Mudugudu wa Bugarama, mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yatawe muri yombi akekwaho kwica umunyerondo wo muri uwo Mudugudu.
Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2022, bibera mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Bucyinanyana, mu Mudugudu wa Bugarama.
Ni Mugiraneza Jean Damascene w’imyaka 30 wateye icyuma Hitimana Alphonse w’inyaka 38 agahita apfa, intandaro y’urwo rupfu ngo ni intonganya zatewe no kuba uwari uje ku irondo yari yakererewe, maze ntibumvikana, nibwo ushinzwe Umutekano yahise amutera icyuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ibyo bikimara kuba, ubuyobozi bwagiye kuganiriza abaturage ndetse no kubahumuriza.
Yagize ati “Biriya ni ibintu bitari bisanzwe bibaho. Twahise tujya gukoreshayo inama. Nk’umuyobozi ntabwo yari akwiye kwihanira. Niba hariho ubuyobozi hariho amategeko kandi abereyeho gukosora umuntu.”
Yakomeje ati “Umuntu igihe adashatse kumva cyangwa bitakunyuze hari inzira binyuramo kugira ngo abazwe ibitagenze neza. Ibi ni ibintu dukangurira uwo ari we wese kugira ngo bitazongera kubaho.”
Ukekwaho buriya bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi, acumbikiwe kuri Polisi sitasiyo ya Mukamira mu gihe Nyakwigendera, umurambo we washyinguwe kuri iki Cyumweru.