Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 hirya no hino mu gihugu mu turere dutandukanye hasojwe urugerero rudaciye ingando rw’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu mirenge igize uturere.
Ku ruhande rw’akarere ka Nyabihu, Ibirori byo gusoza urugerero rudaciye ingando ku rwego rw’akarere byabereye mu murenge wa Kabatwa nk’umwe mu mirenge igize aka karere aho bahawe umukoro wo gukunda umurimo ndetse n’igihugu.
Ni umuhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye b’Akarere ka Nyabihu bayobowe n’Umuyobozi wako Madamu Mukandayisenga Antoinette wakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa Madame Kampire Georgette.
Muri bimwe mu bikorwa byakozwe n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwari ku rugerero rudaciye ingando mu murenge wa Kabatwa harimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo; kubaka uturima tw’igikoni ku miryango itandukanye yo mu midugudu igize uyu murenge, kubaka no gusana ubwiherero ku miryango itandukanye, kubaka no guhoma amazu ndetse no gufasha kubaka zimwe mu nyubako z’ibiro by’utugari twa Batikoti na Rugarama turi kubakwa mu buryo bugezweho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Madame Mukandayisenga Antoinnette yashimiye uru rubyiruko ku bikorwa byinshi rwagezeho ndetse anagira nibyo arusaba.
Yagize ati: “Sinavuga ko musoje ibikorwa mwakoraga ahubwo ni igihe cyo gukomereza aho mwari mugeze ibyo mwakoze mukabikorera mu midugudu mutuyemo, kubaka igihugu ntibirangira, nk’imbaraga z’igihugu ni cyo gihe cyo gukomeza kugikorera kugeza igihe usaziye”Â
Yakomeje abashishikariza kwitabira umurimo kuko ari yo soko y’ubuzima bwiza ndetse anabibutsa ko byose bihera ku gukunda igihugu cyababyaye.
Umurenge wa Kabatwa ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu kakaba gakungahaye ku buhinzi n’ubworozi bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi ndetse n’ibireti ukaba ukora kuri parike y’Igihugu y’Ibirunga.