Muri iki gihe mu Rwanda ingamba zo kwirinda icyorezo cya covid zikomeje gukazwa ku bantu banze kwikingiza, ni kenshi hagiye hagaragara amabaruwa menshi ya bamwe mu bakozi ba leta banze kwikingiza kubera imyemerere yabo nkuko kenshi byagaragaye muri ayo mabaruwa.
Ibi ni nabyo byabaye kuri Ntirujyinama Benjamin wo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera mu kagari ka Nyagahondo akaba yigisha mu kigo cy’amashuri cya Nganzo giherereye muri uyu murenge wa Rugera aho yari yarinangiye ku kwikingiza ndetse yarananditse ibaruwa asezera akazi ariko kuri uyu wa 31 Ukuboza akaba yarisubiyeho kuri iki cyemezo yari yafashe.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa Benjamin yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ndetse akanabimenyesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera n’Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri cya Nganzo yigishagaho, uyu mwarimu avuga ko yari yasabye kuva mu kazi tariki ya 01 Ukuboza ngo kubera ko ubushake bwo kwikingiza butari bwakabonetse ngo ariko ubu yanamaze kwikingiza ari naho ahera asaba ubuyobozi bw’akarere kumusubiza mu nshingano ze zo kwigisha.
Uyu mwarimu abaye uwa mbere wisubiyeho ku cyemezo yari yarafashe cyo gusezera akazi kubera kwanga kwikingiza dore ko hakiri abandi bakinangiye ku cyemezo bafashe cyo kwanga urukingo.