Muri iki gitondo cyo kwa kabiri tariki 22 Ukwakira, mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Rega Umudugudu wa Mizingo ho mu karere ka Nyabihu, inzu z’ubucuruzi zigera kuri eshanu zafashwe n’inkongi y’umuriro zirakongoka.
Imiryango itanu y’ubucuruzi niyo yafashwe ninkongi y’umuriro muri icyo gitondo ariko ku bw’amahirwe ntihagize uhitanwa na yo nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rega Bwana Maniragaba Eric yabihamirije byoseonline ku murongo wa telefoni.
Uyu Muyobozi yavuze ko ishami rya Polisi rishinzwe kuzimwa inkongi y’umuriro riturutse mu karere ka Rubavu na Musanze zahise zitabara nubwo bimwe mu bicuruzwa byari byamaze kwangirika.
Abajijwe ku gaciro k’ibimaze kwangirikira muri iyi nkongi y’umuriro, Maniragaba Erica yatangarije byoseonline ko bagikora ibarura ry’agaciro k’ibyangiritse ko atahita abitangaza batari babirangiza, yongeyeho ko kandi inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro.