Abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri cya GS REGA giherereye mu Murenge wa Kabatwa, Akarere ka Nyabihu baravuga ko baterwa ipfunywe no kwiherera mu bwiherero bwashaje, buri ku muhanda, aho n’abaturage babukoresha, bakabona ari nko Kukarubanda.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri iki kigo giherereye mu Kagari ka Rega, aho yasanze abana basaba ko bakubakirwa ubwiherero buzima, bufunze neza ngo kuko ubuhari kukoresha ari ukubura uko bagira.
Umwe muri abo bana w’umukobwa, twirinze gutangaza amazina ye yagize ati: “Ubu bwiherero budutera
ipfunywe, urabona ntabwo bufunze inzugi zashizemo, ni ku muhanda, ntabwo abayobozi bacu babiha agaciro. Turasaba ko batwubakira ubwiherero buzima cyangwa se bakareba uburyo bazitira hano bakahubaka neza.”
Undi munyeshuri w’umuhungu uri mu myaka mikuru nawe yagize ati: “Namwe murabibona ko bushaje cyane pe! Ubu bwiherero bwacu bukoreshwa n’abahisi n’abagenzi bakabwanduza, urabona ko buri kumutangarizwa (ahabona), natwe nk’abantu bakuru tugira ipfunywe bwo kujya kubwihagarikamo, akenshi iyo umuntu agiye gukora ibikomeye ujye gutira ubwiherero mu ngo z’abaturage, biratubangamiye cyane muzatuvugire natwe tubone ubwiherero busobanutse.”
Umuyobozi w’iri shuri rya GS REGA Odette Musabimana yahakanye yivuye inyuma ko nta bwiherero bushaje bafite mu kigo ayobora.
Yagize ati: “Ubuhe bwashaje ko nta bwiherero dufite bushaje, gusa dufite ubwiherero buke ariko nta bwiherero dufite mu kigo bushaje. Ntabwo buriya ari ubwiherero bw’ikigo, gusa sinahakana ko babujyamo ariko NESA yatwijehe ko izatwubakira ubwiherero.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Simpenzwe Pascal yavuze ko bazi neza ko bafite iki kibazo cy’ubwiherero budahagije kuri GS REGA kubera ko ari ikigo kinini cyane, gusa ngo bagenda babikora buri mwaka, buri uko ubushobozi bugenda buboneka.
Yagize ati: “Nibyo, ni ikigo kinini gifite abanyeshuri benshi, turabizi neza ko budahuye n’umubare w’abanyeshuri babukoresha nkuko dusanzwe tubikora buri mwaka twongera ibyumba by’amashuri n’ubwiherero. Kiriya kigo nacyo kiri muri gahunda yo kongerwa ibyumba by’amashuri n’ubwiherero, uyu munsi icyo duhanganye nacyo ni ukubona ibyumba, intebe zihagihe n’ubwiherero.”