Nyuma y’icyumweru ku mbuga zitandukanye impundu zivuzwa buri wese yishimira ko hishwe inyamaswa byavugwaga ko ari yo yica inyana z’aborozi bo mu bice byegereye ishyamba rya Gishwati, hongeye kugaragara indi nyana yishwe n’igisimba.
Iyi nyana y’umuturage witwa Augustin Manzi uture mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bayisanze yishwe n’inyamaswa ku Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Tebuka Gahutu Jean Paul yemeje amakuru y’iyi nyana yariwe n’inyamaswa, avuga ko muri uyu Murenge batangiye gushaka umuti urambye.
Yagize ati “Turi kuganira n’Aborozi ndetse n’abashumba babo kugira ngo bubake ibiraro byihariye iyo mitavu igomba kujya iraramo ndetse tukanabasaba kuba maso bakazirinda kugira ngo nihagira iyo babona bahite bitabaza inzego z’umutekano zibegereye.”
Uyu muyobozi avuga ko aborozi ari bo bagomba gufata iya mbere mu gushaka umuti w’iki kibazo kimaze iminsi cyumvikana mu bice byegereye ishyamba rya Gishwati. Iki kibazo kimaze iminsi kivugwa, aho byatangajwe ko inyana zimaze kwicwa n’izi nyamaswa zikabakaba 100.
Tariki 04 Gashyantare 2022, inzego z’umutekano zishe inyamaswa y’inkazi bivugwa ko ari yo yari yarajujubije aborozi ibicira inyana gusa zakomeje akazi ko gushakisha niba hari izindi nyamaswa.
Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda mu cyumweru gishize tariki 08 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko yakimenyeye ku mbuga nkoranyambaga cyatangajwe n’abaturage, ariko aza gutungurwa n’ibisobanuro yahawe na bamwe mu bayobozi.
Perezida Kagame wavuze ko yahise abaza abo mu nzego zinyuranye zirimo n’iz’umutekano, yagize ati:“mbaza Abapolisi nti ‘ibi bintu murabizi mwabibonye?’ bati ‘twabibonye’ nti ‘ibi byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo amaze kwicwa n’izo nyamaswa, mwari mubizi icyo gihe cyose?’ rwose ntasoni ambwira ko bari babizi.”
Perezida Kagame wanenze imikorere nk’iyi, yavuze ko abayobozi yabajije bamubwiye ko iki kibazo ari icyo muri 2019, icyo gihe yagize ati “Nk’ubwo iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura gute?”