Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’Igihugu ryari ku kigo cy’Amashuri abanza cya Ntarama giherereye mu murenge wa Rambura mu kagari ka Guriro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 05 Gicurasi 2022, ni bwo ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza cya Ntarama bageze ku kigo nk’ibisanzwe baje mu kazi maze bagatungurwa no gusanga ahari hasanzwe hamanitse ibendera ry’Igihugu nta rihari.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu burangajwe imbere na Meya Mukandayisenga Antoinnette ndetse n’inzego z’umutekano za Polisi ikorera muri ako karere, Dasso ndetse n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze bihutiye kuganiriza abaturage ari nako bashakisha aho ari ho hose bikekwa ko iri bendera ryaba riri.
Ku bufatanye n’abaturage bakomeje gushakisha ariko birangira ntaryo babonye gusa igikorwa cyo kurishakisha kikaba kizakomeza ku munsi w’ejo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Madame Mukandayisenga Antoinnette yabwiye abaturage ko iki ari igikorwa kigayitse ndetse ko uwaritwaye ashaka guhungabanya umutekano no kwangiza isura y’abatuye aka karere. Yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese waba afite amakuru cyangwa se akeka aho ryaba riri.
Mu iperereza ry’ibaze ryahise rikorwa abagera kuri batanu bahise batabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ry’iri bendera, aho babiri muri bo ari abazamu barinda ikigo cy’ishuri rya Ntarama ryibweho iri bendera n’abandi batatu iperereza ryaketse.
Mukandayisenga yasabye abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba mu gihe abayobozi b’imidugudu bahavuye bamaze gupanga uko abaturage bazajya barara irondo muri ako kagari kose dore ko bavuga ko irondo ryakorwaga ariko rigakorerwa ku biro by’akagari ka Guriro gusa.
Bamwe mu baturage baganiriye na byoseonline.rw bagaragaje agahinda batewe no kuba hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire mibi yo gutwara bimwe mu birango by’igihugu aho bavuga ko aramutse afashwe agomba kuzabihanirwa by’intangarugero kuko ari isura mbi ku baturage bo muri uyu murenge wa Rambura.
Igikorwa cyo gushakisha ibendera kizakomeza ku munsi wejo.
Si ubwa mbere muri aka karere havugwa inkuru yo kwiba ibendera kuko no mu gihe cyashize mu murenge wa Mulinga naho havuzwe iyibwa ry’ibendera ku biro by’akagari ka Mwiyanike.