Ubwo umunyamakuru yageraga mu isantere ya Vunga mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu, yasamiwe hejuru n’abaturage biganjemo abatwara abagenzi kuri moto, imodoka n’amagare mu muhanda uhuza Nyabihu na Musanze, bamusaba kwibutsa Umukuru w’Igihugu ko batarabona umuhanda yabemereye mu 2017 ubwo ahaheruka ataha ibitaro bya Shyira.
Ni umuhanda bakunda kwirahira Perezida Kagame ko ubwo aheruka kubasura yasize utsindagiwe, ukoze mu buryo buringaniye babasha gukora ubuhahirane n’akarere ka Musanze ariko uko imyaka yagiye ishira indi igataha wongeye kwangirika, wuzuyemo ibinogo byica ibinyabiziga byabo ndetse n’imodoka nto zitawugeramo uko ziboneye ngo zibe zatwara abagenzi.
Aba baturage babwiye umunyamakuru ko ubwo Umukuru w’Igihugu yatahaga bitaro bya Shyira yabemereye ko uwo muhanda utangira gukorwa mu mwaka wakurikiyeho, 2018, ariko bategereje ukaba utarakorwa.
Umwe muri bo yitwa Shyaka Girbert, yagize ati, “Umuhanda Perezida yarawemeye mu 2017 yaje gutaha ibitaro bya Shyira. Yatubwiye ngo ni mu 2018 none umwaka wararenze batarawukora, tugeze 2022, imyaka 5 irashize. Ni ukumwibutsa ngo awuduhe; yaduhaye ibitaro, aduha buri kimwe cyose ikintu dusigaje ni kaburimbo n’urubyiruko rukabona akazi.
“Ibiraro Perezida yarabidukoreye bya Satinsyi na za Rubagabaga, utu turere Muhanga na Ngororero bose bateranira muri uyu muhhanda, ariko iyo urebye ikintu k’ibanze kibura ni umuhanda wa kaburimbo.
Mugenzi we Imanantihinyurwa Alexandre, avuga ko kuba umuhanda utarimo kaburimbo bituma abakire baho bigira gushora imari ahandi mu gutwara abagenzi kuko uwabo utarakorwa neza.
Agira ati, “Burya amajyambere ya mbere abaho ni umuhanda. Izi modoka ureba zitwara abagenzi zisa gutya bazizanye ari nshya ariko za morotoseri zarajegeye, imipira isaza buri munsi, bararoviza buri munsi kubera ibinogo birimo. N’abakire ba hano mu mwanya wo kuba bagura ibinyabiziga ngo bashyiremo bityo n’iterambere rikomeze biviramo bakajya gukorera ahandi.”
Aba baturage bashima Umukuru w’Igihugu Kagame ko ubwo yabasuraga byatumye umuhanda wa Vunga ukorwa, barawutsindagira n’imashini bituma n’abaturuka mu tundi turere babasha kugera ku isoko rya Vunga no kugeza umurwayi ku bitaro bya Shyira badakoresheje ingobyi ya gakondo.
Igice aba baturage bavuga cyajemo ibinogo cyane muri uyu muhanda wa Vunga ni uguhera aho bita mu Kampara ugaruka ugana muri Santere ya Vunga ahabera isoko mpuzaturere dore ko ukomereza mu karere ka Ngororero na Muhanga.
Twabajije Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Habanabakize Jean Claude atubwira ko iryo sezerano ryabayeho, ariko uriya muhanda uri mu yigomba gukorwa ku rwego rw’igihugu, itari mu yireba akarere.
Yasobanuye agira ati, “Kuba uyu muhanda wa Nyakinama ugomba gukorwa byo ni ihame kuko uri mu yihutirwa igomba gukorwa, ariko ni umuhanda uri mu yo ku rwego rw’igihugu gusa ntabwo ari umuhanda ujya mu ngengo y’imari y’akarere.”
Yakomeje agira ati, “Ubwo rero natwe tuba turi gukorana na RTDA (ishinzwe kubaka imihanda) ndetse na Minisiteri y’Ibikorwa remezo ariko mu makuru natwe dufite ni uko uyu muhanda uri mu mihanda nubundi igomba gukorwa mu buryo burambye ariko ikiriho hakaba urwego rwa RTDA ifatanyije na MININFRA, MINECOFIN bari mu gukusanya inkunga. Izo nkunga nizimara kuboneka ubwo tuzamenyeshwa natwe igihe umuhanda uzatangira gukorerwa.”
Kimwe mu byo abaturage ba Nyabihu bakoresha uyu muhanda bavuga ni uko umuhanda wabo Numara gukorwa bizabazanira amahirwe menshi mu buhahirane n’utundi turere, ndetse n’iterambere mu baturage rizoyongera rijyana n’ibindo bikorwa remezo bigendanye n’umuhanda wa kaburimbo nk’amatara yo kumuhanda n’ibindi.
Ivomo: Mamaurwagasabo.rw