Umubirizi ni igiti gikunze kumera ahantu aho ari ho hose. Gikunze kugira uburebure kuva kuri metero 3 kugera ku 8, kandi gikura vuba.
Mu bihugu bya Afurika y’uburengerazuba nko muri Nigeria, Cameroun, Guinée Équatoriale, muri Gabon n’ahandi muri ibyo bice, umubirizi uhingwa nk’imboga kuko iyo ukuze basoroma amababi yawo bakayateka nk’imboga, zifite akamaro kanini cyane mu mibiri yabo.
Nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje reka turebere hamwe zimwe mu ntungamubiri ziba mu mubirizi, kandi zikaba ari ingirakamaro mu mubiri.
Mu magarama 100 y’umubirizi, dusangamwo:
– Amazi=82,6g
– Énergie=218kj(52Kcal)
– Ibyubakumubiri=5,2g
– Ibinyamavuta=0.4 g
– Ibiterimbaraga=10g
– Intungamubiri ndodo (fibres)=1,5g
– Calicium=145mg
– Potassium=67mg
– Ubutare (fer)=5mg
– Vitamin C =51mg
Ikindi kandi nuko bitewe n’imyungungugu myinshi iba mu mubirizi hamwe na antioxidants, umubirizi ufite ubushobozi bwinshi bwo kurinda kanseri ku kigero cyo hejuru.
Indwara ushobora kuvura
– Utuma amara akora neza, bigatuma umuntu atigera arwara kugugarara (constipation).
– Ukiza indwara z’umwijima (Hépatite B na C).
– Urinda umuntu kurwara indwara nka; artériosclérose, na thrombose.
– Uvura kandi ukarinda indwara ya Diyabete.
– Ukura uburozi mu mubiri kandi ugatuma umubiri w’umuntu ugira ubudahangarwa.
– Ufasha abadamu kubyara neza, ibise bikihuta kandi ubuza no kuribwa mu nda ku bagore bibarutse.
– Urinda kandi ukanavura Cancer y’amabere ku bagore n’abakobwa. Urinda ukanavura ndetse ukanabungabunga ubuzima bwa Prostate ku gitsina gabo.
– Amazi y’ibibabi by’umubirizi nyuma yo kuwuvuguta, bayogesha ibikomere bigatuma bikira vuba.
– Umubirizi uvura inkorora, kumeneka umutwe, kugira impumuro mbi mu kanwa, inzoka zo mu nda, allergie, bilharziose, no gucibwamwo.
– Guhekenya utubabi twawo bikiza indwara z’amenyo: “caries dentaires”.
– Uvura indwara zifata imyanya yo mubuhumekero, ndetse na goutte.
Ku rubuga https://www.afrique-pharmacopee.com bavuga ko ibibabi by’umubirizi ubundi witwa ‘Vernonia amygdalina’ mu bijyanye na siyansi, ngo byigiramo ubutare bwinshi bwa ‘fer’ iyo akaba ari yo mpamvu ukunda gutegurwa mu mafunguro atandukanye cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ndetse n’iyo hagati. Hari kandi n’abateka ibibabi by’umubirizi bakabirya nk’imboga.
N.B: Kubera ubumara 2 buboneka mu mubirizi: Vernodaline na Vernomygdine, si byiza kunywa mwinshi kuko bishobora gutera ibibazo umubiri.