Guhera taliki 08 Nyakanga 2024, ibyangombwa bimwe na bimwe bizongerwa ku byari bisanzwe bitangirwa ku rubuga Irembo. Muri ibyo byangombwa harimo icy’imyitwarire cyajyaga gitangirwa mu mudugudu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB , rwashyize ahagaragara itangazo rigaragaza izindi Serivisi zizajya zisabwa ku rubuga rwa Irembo.
Kuri urwo rutonde harimo icyangombwa cy’imyitwarire, icyangombwa cy’imenyeka Isha ry’ibyabuze cyangwa ibyibwe, icyangombwa cyo kohereza umurambo mu mahanga n’icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha byose bizajya bitangirwa ku rubuga Irembo.
Urwego rw’umudugudu rwari rusanzwe rufite mu nshingano gutanga icyangombwa cy’imyitwarire hashingiwe ku myitwarire y’umuturage waho. Ubu rero guhera ku itariki yavuzwe haruguru, icyo cyangombwa ntikizaba gitangwa na mudugudu.
Kwimakaza ikoranabuhanga , ni kimwe muri Serivisi Leta y’u Rwanda uri gushyiramo ingufu.Ibi bishimangirwa n’uko no mu mashuri hatangiye kongerwamo purogaramu z’iryo kiranabuhanga.