Niba uheruka mu cyumba abagiye gusezerana kubana nk’umugabo n’umugore bari imbere y’umwanditsi w’irangamimerere, wabonye ko umugabo cyangwa umugore, barahira bazamuye ukuboko kw’iburyo ukw’ibumoso gufashe ku ibendera ry’igihugu
Ni ibintu byateganywaga n’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2015 ryagenaga ko indahiro y’abashyingiranywe n’iy’umwanditsi w’irangamimerere zikorwa urahira azamuye ukuboko kw’iburyo afashe ku ibendera ry’Igihugu n’ukuboko kw’ibumoso.
Itegeko rishya ryavuguruwe mu 2024 mu ngingo yaryo ya 207, ishimagira ko nta muntu uzongera kurahira mu gihe cy’ishyingirwa rikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere afashe ku ibendera ry’igihugu.
Agaka ka Gatanu k’iyo ngingo kavuga ko indahiro y’abashyingiranywe ikorwa bazamuye ukuboko kw’iburyo bakurambuye naho indahiro y’umwanditsi w’irangamimerere ikorwa azamuye ukuboko kw’iburyo akurambuye afashe ku ibendera ry’igihugu n’ukuboko kw’ibumoso.
Mu bindi byahindutse muri iryo tegeko harimo ibirebana n’imicungire y’abashyingiranywe ndetse n’ibirebana na gatanya.
Iryo tegeko rigaragaza ko abagiye gushyingiranwa bashobora guhitamo uburyo bw’imicungire y’umutungo bushingiye ku masezerano ategurwa na bo ubwabo iyo itanyuranyije n’amategeko n’imyifatire mbonezabupfura y’Abanyarwanda.