Abarakare ni itsinda ry’abakirisitu bo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi bayobotse ibyo gusengera mu mashyamba.
Abagize iri tsinda ntibakozwa ibyo kubahiriza gahunda za Leta ndetse ntibanataha ubukwe bw’abana babo ngo kuko umukwe ari Yesu gusa.
Abarakare basengera ku misozi itandukanye yo mu Murenge wa Mubuga irimo n’umusozi wa Nzoga. Abagize iri tsinda ntibatanga ubwisungane mu kwivuza, ntibajyana abana ku ishuri, ntibivuriza mu mavuriro, ntibikingiza, ntibakora umuganda, ntibitabira amatora n’ibindi.
Ntirushwamaboko Théoneste wigisha kuri GS. Gataka yabwiye IGIHE ko mu bana batandatu bataye ishuri ku Kigo yigishaho, harimo abarivuyemo biturutse ku myemerere bashyizwemo n’abarakare.
Uyu mwarimu ntiyemeranya n’iyo myizerere ku bwe ngo asanga abo bantu bari mu buyobe.
Ati “Niba umuntu avuga ko ari Imana akorera ntabwo Imana yashyigikira ko abantu baba injiji. Leta ikwiye gushyira imbaraga mu kubigisha bakareka iyo myumvire kuko ni ubuyobe”.
Abana bataye ishuri kubera imyizerere bashyizwemo n’abarakare barimo abigaga kuri GS Mweya, GS. Gataka n’abigaga kuri GS Kinama TSS. Aya mashuri uko ari atatu ni ayo mu Murenge wa Mubuga.
Kayigema Athanase ufite umwana wataye ishuri biturutse ku nyigisho n’imyizerere y’abarakare, avuga ko amaze igihe yinginga uwo mwana ngo asubire ku ishuri akamutsembera.
Ati “Iyo myumvire ibangamiye abaturage kubera ko umwana wanjye kuva mu ishuri ni Abarakare babiteye. Dufite abana benshi b’urubyiruko bangana na we baretse ishuri”.
Uyu muturage agaragaza ko igihe kinini abarakare bakimara mu masengesho, kuko bagira amateraniro iminsi ine muri irindwi igize icyumweru.
Abaturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko mu mudugudu wa Nyabinyenga n’uwa Nyakabande mu kagari ka Kagabiro mu Murenge wa Mubuga, honyine hari ingo zigera mu icumi z’abiyise abarakare.
Mu barakare batatu baganiriye na IGIHE, nta n’umwe wigeze atangaza icyatumye biyita iryo zina.
Agnes Mukankubito wo mu Mudugudu wa Nyakabande, ni umubyeyi afite abana barindwi barimo batatu bavuye mu ishuri kubera imyizerere y’abarakare dore ko na we ari we.
Yagize ati “Sinshobora kubabwira ngo bajye kwiga kubera ko igihe tugezemo ari icyo gushaka ubwenge mvajuru”.
Umunyamakuru yagize amahirwe yo guhura n’umwe mu bana ba Mukankubito bataye. Ni umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 12.
Uyu muhungu byagaragaraga ko adaheruka gukora isuku ku myenda no ku mubiri yabwiye IGIHE ko hari irindi shuri yayobotse.
Ati “Niga mu Baheburayo”. Umunyamakuru amubajije aho Abaheburayo bigira, yarebye ku ruhande ntiyagira icyo asubiza.
Umunyamakuru yongeye kumubaza umwaka yari agezemo mbere y’uko ava mu ishuri avuga ko yari ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza. Ibindi bibazo umunyamakuru yamubajije ntiyabisubije.
Bivugwa ko abarakare batajya bisiga amavuta ndetse ngo mu barakare harimo abari kugurisha imitungo yabo bavuga ko Yesu ari hafi kugaruka.
Ati “Amasambu yenda kubashyiraho kubera kuvuga ngo Yesu ari hafi kuza. Baragurisha cyane n’abari bafite inka barazigurishije”.
Abaturage basaba Leta guhagurukira ikibazo cy’Abarakare mu maguru mashya, bakavuga ko hatagize igikorwa abarakare bazagumura abandi baturage nabo bakigomeka kuri gahunda za Leta.
Ati “Niba bigomeka kuriya kuri Leta, Leta ikarebera wazasanga n’abandi baturage bayigometseho bavuga ngo n’abandi bayigometseho ntiyagira icyo ibatwara”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel yabwiye IGIHE ko nta mubare uzwi w’Abarakare bari muri uyu Murenge bitewe n’uko batababaruye.
Ati “Ahubwo twabaruye abana bataye ishuri kubera iyo myumvire. Ni abana 63. Turi kubaganiriza harimo n’abatsimbaraye ariko harimo n’abagaruka ariko bagasaba ngo abana babo ntibarye ku ishuri. Kuri GS. Kinama hari abana batanu bariga nta kibazo ariko byagera igihe cyo kurya bo ntabwo barya”.
Mu karere ka Karongi, si abarakare bonyine bafite imyizerere yo kutubahiriza gahunda za Leta kuko no mu Murenge wa Rubengera hari abiyita ’Abarokowe’ badakozwa ibyo guhesha abana inkingo.