Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagaragaje ko akeka ko mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin, yaba yihishe inyuma y’urupfu rw’umuyobozi w’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner.
Uyu murwanyi, Yevgeny Prigozhin yari mu ndege ya Embraer yaraye ihanutse, ubwo yavaga mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, yerekeza muri St Petersburg. Urwego rushinzwe ingendo zo mu kirere, Rosaviatsia, rwatangaje ko muri 10 bari bayirimo, nta n’umwe warokotse.
Nyuma y’uru rupfu, nk’uko The Guardian yabitangaje, abanyamakuru babajije Biden uko yakiriye iyi nkuru, asubiza ko atatunguwe, yongeraho ko nta byinshi bibera mu Burusiya Putin atabigizemo uruhare. Ati: “Nta kimenyetso mfite ku byabaye, ariko ntabwo natunguwe. Nta byinshi bibera mu Burusiya Putin atabiri inyuma. Ariko nta bihagije nzi ngo menye igisubizo.”
Rosaviatsia yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyatumye indege yarimo Prigozhin ihanuka. Putin cyangwa ibiro bye ntacyo biravuga.
Prigozhin apfuye nyuma y’aho muri Kamena 2023 yagerageje igikorwa cyo kwigumura ku butegetsi bwa Perezida Vladimir Putin hamwe n’abasirikare be.