Abaturage batuye mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Rubavu si ubwa mbere batatse ko babangamiwe n’abana bataye ishuri bakaba biyita abuzukuru ba Shitani bambura abaturage ibyabo ku ngufu.
Avuga kuri iki kibazo abaza inzego zibishinzwe umunyamakuru wa TV na Radio10 Rameshi Nkusi yatangarije ku rukuta rwe rwa twitter ko abaturage batuye mu bice bya Buhuru, Byahi, Karukogo biherereye mu mirenge ya Gisenyi, Rugerero n’uwa Rubavu ko babangamiwe nabiyise abuzukuru n’ubuvivi ba shitani ko babamereye nabi.
Yagize ati: ”Abaturage bati “Mudutabarize abuzukuru n’ubuvivi ba shitani baratumaze, ahitwa kuri Buhuru, mu byahi, karukogo, umurenge wa rubavu, gisenyi, rugerero abuzukuru bashitani batumereye nabi”.
Iki kibazo yakimenyesheje inzego zitandukanye za Leta harimo akarere ka Rubavu ibi bivugwamo, Polisi y’u Rwanda na Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney.
Mu kumusubiza Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati: ”Ramesh noneho se Shitani turamufatisha iki? Ariko murakoze”.
Polisi y’u Rwanda nayo mu kumusubiza yamubwiye ko icyo kibazo bakimenye ndetse ko bagiye no kugikurikirana.
Si ubwa mbere abatuye mu karere ka Rubavu batabaza kubera udutsiko tw’amabandi twiyise abuzukuru ba Shitani aho bakoresha ibikoresho gakondo bakiba abaturage ibyabo ari nako bakomeretsa abashatse kubarwanya kugeza ubu akarere ka Rubavu kakaba katari kababonera umuti.