Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ afungirwa muri gereza iminsi 30 y’agateganyo ku bw’inyungu z’iperereza rigikomeje ku byaha aregwa.
Ishimwe Dieudonne uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yari yaje gusomerwa ku byaha yarezwe byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranyweho ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko kandi rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zagaragajwe zatuma Ishimwe Dieudonne akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ibi bivuze ko Ishimwe akurikiranyweho ibyaha bibiri, akaba agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.
Ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, umucamanza yavuze ko mu byo urukiko rwagendeyeho harimo ubutumwa Ishimwe yandikiranye na Nshuti Muheto wamushinje. Havuzwe ko ubwo Ishimwe Dieudonne na Nshuti Muheto Divine bari muri Hoteri mu gihe cy’ingendo z’akazi, Ishimwe yahamagaye Muheto mu masaha akuze ashaka ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Bishimangirwa kandi n’ubutumwa Muheto yandikiye Ishimwe bugira buti “None se Kid, naryamana nawe dukorana bikavamo..?”
Umucamanza yasobanuye ko ubutumwa aba bombi bandikiranaga ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma Ishimwe Dieudonne akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Kuwa Gatanu tariki 13/05/2022 ni bwo Prince Kid yaburanye ku byaha akurikiranyweho, abanza gusaba urukiko kuburanira mu ruhame, urukiko rwanzura ko urubanza rwe rubera mu muhezo ku bw’umutekano w’abahohotewe. Mu kuburana, yasabye gukurikiranwa adafunze. Kuri uyu wa Mbere mu gusoma umwanzuro w’urubanza, urukiko rwatangaje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.