Mu gitondo cyo kuri uyu munsi kuwa 16 Ugushyingo nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi wa AS Kigali Niyonzima Olvier Seif kubera imyitwarire idahwitse.
Ikipe y’igihugu Amavubi ku munsi wejo hashize yatsindiwe mu gihugu cya Kenya n’ikipe ya Kenya ibitego 2-1 aho iki gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe n’uyu mukinyi Seif wamaze guhagarikwa mu ikipe y’igihugu kubera kugaragaza imyitwarire mibi.
Byatangajwe ko uyu mukinnyi atahagurukanye n’ikipe ubwo bagarukaga mu Rwanda ndetse ko atanaraye muri hoteli ikipe yarayemo ko ahubwo yari yagiye mu kabari kwinywera inzoga ndetse agasuzugura n’ubuyobozi bwagerageje kumucyura.
Mu mashusho yagaragaye, uyu mukinnyi yari ari mu kabyiniro ndetse ashagawe n’abakobwa barimo bayina ndetse no kunywa bivanze bikekwa ko aribo bararanye.
Mu gihe ikipe y’u Rwanda yo yamaze kugera mu Rwanda, uyu mukinnyi kuri ubu biravugwa ko ikipe ye ya AS Kigali yamaze kumwoherereza itike y’indege imuvana muri Kenya imuzana mu Rwanda.
Si ubwa mbere kandi uyu mukinnyi avugwaho imyitwarire mibi kuko ubwo yari mu ikipe ya APR FC nabwo yagaragaweho ingeso y’ubusinzi ari nabyo bikekwa ko byatumye ava muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.